• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

 
You are at :Home»IMIKINO»Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Editorial 13 Oct 2016 IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/10/2016 hasigaye iminsi ibiri gusa ngo shampiyona itangire nibwo Ferwafa yatangiye guha abakinnyi ibyangombwa no kumenyesheje amakipe ko hari abakinnyi atemerewe gukinisha. Ni nabwo kandi yatangaje ibibuga bitemerewe gukinirwaho. Ibi byatumye amakipe amwe asaba ko imikino yayo ya shampiyona yimurwa, andi atangaza ko ashobora kwikura muri shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sport yamaze kwandikira FERWAFA iyisaba kwimura umukino wayo ufungura shampiyona igomba gukina na Police FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/10/2016. Muri iyi baruwa Rayon Sport iravuga ko gusaba gusubika uyu mukino bishingiye ku kuba FERWAFA itarahaye abakinnyi bayo bane batarahawe ibyangombwa byo gukiniraho kandi ntibasobanurirwe impamvu.

Aba bakinnyi ni Nova Bayama, Yves Rwigema na Abdul Rwatubyaye barerewe mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya APR FC na Emmanuel Imanishimwe wakiniraga Rayon Sport, ariko akaza kuyisinyira akanasinyira APR FC ari nayo akoreramo imyitozo ubu.

Ni ibisanzwe ko abakinnyi badahabwa ibyangombwa kubera impamvu zinyuranye. Ariko ikidasanzwe ni ukubona bikorwa iminsi ibiri mbere y’uko shampiyona itangira, kandi ikipe bibayeho ntisobanurirwe impamvu bamwe muri abo bakinnyi batahawe ibyangombwa. Usibye Emmanuel Imanishimwe FERWAFA yavuze ko yatanzwe n’amakipe abiri (Rayon Sport na APR FC), abandi bakinnyi basigaye yabimye ibya ngombwa nta bindi bisobanuro ihaye Rayon Sport.

Ukurikije amateka ya FERWAFA, Rayon Sport na APR FC, ushobora gushakira ikibazo mu mibanire y’izi mpande uko ari eshatu. Ariko urebye uko FERWAFA yategereje gukemura iki kibazo ku munota wa nyuma, ikibazo gikomeye wagishyira ku mikorere mibi yayo.

Umwe mu bakinnyi bateje ikibazo ni Emmanuel Imanishimwe wasinyiye amakipe yombi mu kwezi kwa munani. Iki gihe Rayon Sport ivuga ko yamusinyishije mbere yahise igeza ikirego muri FERWAFA ariko ntiyagira icyo igikoraho kugera n’ubu hasigaye umunsi umwe ngo shampiyona itangire.

Urebye iby’abandi bakinnyi, Rayon Sport yajyanye urutonde rw’abakinnyi yifuza gukoresha muri shampiyona mu kwezi gushize kwa cyenda. Ibi bisobanuye ko iyo FERWAFA ibishaka, yagombaga guhita inangira kubaha ibyangombwa no gusuzuma abafite ibibazo ikabimenyesha Rayon Sport, maze shampiyona ikajya gutangira ibibazo biri iruhande rumwe.

Iri ni ikosa rikomeye FERWAFA yakoze, mu gihe yari izi neza ko bazakurura impaka kuko bamwe muri abo bakuruye ukutumvikana hagati ya Rayon na APR FC ubwo basinyaga amasezerano.

Ni amakimbirane asanzwe hagati ya Rayon Sport na FERWAFA?

Birashoboka ko umuntu yabona ibaruwa ya Rayon Sport mu murongo umwe n’amakimbirane asanzwe aranga iyi kipe na FERWAFA. N’ubwo ayo mateka ashobora kongerera iki kibazo ubukana, ugarukiye aho gusa waba wibeshye. Hari ibindi bibazo ukwiye kwibaza.

None se Rayon Sport ntifite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyo kudaha abakinnyi bayo ibyangombwa kandi ntihabwe ibisobanuro? None se yemere kiyigireho ingaruka kandi yo yarakoze ibyo yasabwaga mbere ngo gikemuke? Niyo se yategetse FERWAFA gutinda gutanga ibyangombwa no gukemura ibibazo byose mbere y’uko shampiyona itangira? Ushobora kuvuga ko Rayon Sport isabye isubikwa ry’umukino igihe amategeko ya FERWAFA ateganya cyararenze (masaha 72). Ariko aha igisubizo kirasobanutse. Ntabwo yari kubisaba kandi impamvu iyiteye kubisaba itaraba.

FERWAFA ubwayo yatangaje ko itahaye ibyangombwa bariya bakinnyi ba Rayon Sport ariya masaha atagihari ngo shampiyona itangire? Ariko se Police FC igomba gukina na Rayon Sport yo ikwiye kubigwamo?

Uko biri kose uyu mukino nusubikwa Police FC imaze igihe iwitegura izaba ihombye kandi nayo ifite uburenganzira bwo kwanga kuwukina igihe waba utabaye kuri uyu wa gatanu, kuko amategeko azaba atubahirijwe. Ariko ku rundi ruhande Rayons Sport nayo ifite ukuri kuko atari yo yateje ibibazo, inasangiye n’andi amakipe n’ubwo yo atarabishyira hanze.

Ibi byose bisobanuye ko FERWAFA ariyo ikwiye kwirengera amakimbirane n’ingaruka zose zishobora gukomoka kuri iki kibazo kuko yananiwe kubahiriza inshingano zayo ku gihe.

Amakipe abiri ashobora kwikura muri shampiyona

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 FERWAFA yatangaje ko ibibuga bya Gicumbi, Nyagatare na Nyamagabe bitemerewe gukinirwaho shampiyona. Usibye kuba iki cyemezo cyaraje gitinze ugereranije n’igihe gisigaye ngo shampiyona itangire, amakipe akinira kuri ibi bibuga ntaramenyeshwa iki cyemezo mu buryo bunoze. Aya makipe aravuga ko yabyumviye mu itangazamakuru kandi ko usibye Sunrise FC ikindira ku kibuga cya Nyagatare, izindi zitazi icyo komisiyo yagenzuye ibi bibuga yagendeyeho n’ibyo zigomba gukosora kuko ntabyo FERWAFA yabamenyesheje.

Kubera iri tungurana, amakipe ya Gicumbi FC na Amagaju FC aravuga ko mu gihe FERWAFA itasubira kuri iki cyemezo, yiteguye no kuva muri shampiyona. Impamvu ni uko aya makipe yamaze gutegura ingengo y’imali, kandi akaba atarateganije amafaranga y’urugendo rugana ku bindi bibuga no kuba atagifite umwanya uhagije wo gukosora ibyo FERWAFA yifuza ko akosora ku bibuga byayo.

Ubwabyo guhagarika ibibuga bitujuje ibisabwa ntibyagakwiye kuba ikibazo. Ariko kubikora hasigaye iminsi ibiri gusa ngo shampiyona itangire ni amakosa akomeye y’imiyoborere kuko bishyira amakipe mu kangaratete. Usibye kuba iki cyemezo kiyahungabanya mu myiteguro ya shampiyona,ntikinayaha umwanya wo kujurira aho biri ngombwa kuko ubujurire bwabo bwafatwaho icyemezo shampiyona yaramaze gutangira.

None kuki FERWAFA itatangaje ifungwa ry’ibi bibuga mbere y’igihe kugira ngo aya makipe abikosore ndetse anitegure shampiyona akurikije iri fungwa? Birashoboka ko FERWAFA yabona ibisobanuro n’igisubizo by’iki kibazo. Ariko uko byangana kose, ntibyakuraho ko ari ikimenyetso cy’ubushobozi n’ubushishozi buke mu miyoborere n’igenamigambi, ari nabyo bisobanura imiyoborere mibi.

Abayobozi ba FERWAFA bakwiye gusubika itangira rya shampiyona, bagasaba imbazi, bakegura

Mu rwego rwo gufata umwanya uhagije wo gukemura ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi n’ibibuga, FERWAFA ikwiye gusubika itangira rya shampiyona kuko bigaragara ko yo ubwayo ititeguye, kandi n’amakipe akaba atiteguye kubera uruhurirane rw’ingorane ziyatunguye.

-4348.jpg

Gusa ibi ntibihagije ngo akajagari kagaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu miyoborere ya FERWAFA karangire. Kugira ngo karangire, hakwiye impinduka zikomeye muri FERWAFA. Ariko kubera ko ubuyobozi bwayo buriho bwamaze kugaragaza ko butazishoboye, bukwiye gusaba imbabazi z’amakosa yose bumaze gukora buhereye ku kudakemurira ibibazo igihe kugaragara ubu, bwarangiza bukegura.

Impinduka zazanwa nande?

Urebye uko komite nyobozi za FERWAFA zagiye zisimburana, biragaragara ko bigoye kuyiyobora hatabayeho impinduka. Impinduka zikenewe mu buryo abayobozi bashyirwaho , uburyo bacunga umutungo wa FERWAFA , ariko cyane cyane mu buryo Reta yumva ihame ryo kutivanga mu miyoborere y’umupira w’amaguru.

Ibi ubwabyo byumvikanisha ko Reta ari yo itegerejweho impinduka zikenewe mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

N’ubwo abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ari yo atora abagize komite nyobozi ya FERWAFA, akenshi abayobozi b’amakipe batora batangaza ko hari amabwiriza bahabwa ku munota wa nyuma y’uwo bagomba gutora. Ibi bisobanura ko mu by’ukuri atari bo bamutora n’ubwo ari bo bandika izina rye ku rupapuro. Izo mbaraga rero zibatoresha nizo zikwiye kuvaho kuko akenshi nizo zikomeza no kuyobora no gushyigikira abatowe mu makosa. Nta wundi washobora gukuraho izo mbaraga usibye Reta.

Uburyo abayobozi ba FERWAFA bacunga umutungo wayo nabwo bumaze kugaragara ko bufite inenge zikomeye. Ingero ni nyinshi ariko reka dutange gusa urugero ku itangwa ry’isoko ryo kubaka Hotel y’iri shyirahamwe.

Igikomeye cyane ariko, ni uko Reta ikwiye kwigana ubushishozi ihame ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA),ribuza Reta kwivanga mu miyoborere y’umupira w’amaguru. Sinsabye ngo yivange mu miyoborere, ariko ibisuzumye neza yasanga hari ibyo yakora igashyira umupira w’amaguru ku murongo, aho gukomeza kuwushyiramo amafaranga menshi adakemura ibibazo ufite, ahubwo rimwe na rimwe ari yo aba intandaro y’akajagari kawurimo.

Source : Umuryango.rw

2016-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Editorial 16 May 2021
Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Editorial 07 Sep 2019
Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Editorial 07 Aug 2018
Amavubi  ngo yibasiwe  n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane  byo muri Tunisia

Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Editorial 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru