• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, ashimira abakinnyi bayitabiriye n’Abanyarwanda babashyigikiye bigatuma igenda neza cyane.

Shampiyona y’Isi y’Amagare yakiniwe mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, iba iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Yegukanywe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n’ Umubiligi Remco Evenepoel, uwa gatatu aba Umunya-Irlande, Ben Healy.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutegura iri rushanwa kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 risojwe.

Ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali koko itazibagirana.”

Isiganwa ryo mu muhanda ryasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare ryatangiwe n’abakinnyi 165 hasoza 30 gusa ndetse nta Munyarwanda warisoje muri batandatu barikinnye.

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry’abagabo ryasoje Shampiyona y’Isi yaberaga i Kigali.

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko amagambo adashobora kugaragaza amarangamutima bafite nyuma y’uko irushanwa ryagenze neza kuruta uko babikekaga.

Ati “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w’umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.”

Pogačar wisubije umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race], yari yavuze ko yabonye isiganwa ryo mu Rwanda riteguye neza agereranyije n’iryo muri Australia.

Ati “Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y’inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera i Montreal muri Canada.

2025-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Ubwanditsi 23 Mar 2022
Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Ubwanditsi 19 Aug 2023
CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Ubwanditsi 22 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho
Mu Mahanga

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Ubwanditsi 07 Sep 2018
AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi
Amakuru

AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi

RUSHYASHYA 20 Jul 2026
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya
Amakuru

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Ubwanditsi 15 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru