• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 12 Jan 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko.

Ababikurikiranweho ni Baziyaka Marcel, ufite imyaka 31 y’amavuko na Habimana Daniel, ufite imyaka 31 y’amavuko.

Ubanza (Baziyaka) yafatiwe mu cyuho ku itariki 9 Mutarama, uyu mwaka, agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhuha, ko mu murenge wa Kigali, ho mu karere ka Nyarugenge kugira ngo ye gusenyerwa inzu yubakaga muri aka kagari mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Habimana we akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 51 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruharambuga, wo mu karere ka Nyamasheke, kugira ngo ashyire abana batanu ( b’abandi bantu) ku rutonde rw’abishyurirwa amashuri n’imishinga; akaba yarafashwe ku itariki 10, uku kwezi.

Aba bombi ntibageze ku migambi yabo kubera ko abo bayobozi b’inzego z’ibanze banze ruswa bagerageje kubaha; ahubwo babimenyesha Polisi, irabafata.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu yagize ati,”Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye kwirinda kongera icyaha ku kindi atanga ruswa, cyangwa akora ibindi binyuranije n’amategeko , ahubwo asabwa gukurikiza ibiteganywa n’amatego. ”

Yagarutse ku bubi bwa ruswa agira ati,”Igira ingaruka mbi ku mitangire myiza ya serivisi no ku iterambere muri rusange. Buri wese arasabwa kwirinda kuyaka no kuyakira; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe abo abikekaho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abantu Habimana yatse ayo mafaranga abizeza gushyirisha abana babo ku rutonde rw’abazishyurirwa amashuri n’imishinga.

Baziyaka afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali, naho Habimana afungiwe ku ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje.

Umuntu uhamwe na ruswa ahanishwa kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Ubwanditsi 07 Jan 2021
Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Ubwanditsi 05 Jan 2016
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Ubwanditsi 23 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika
HIRYA NO HINO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.
Amakuru

Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Ubwanditsi 03 May 2024
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?
Amakuru

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ubwanditsi 22 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru