• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Ubwanditsi 28 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ibaruwa yashyizweho umukono tariki 21 Ukuboza uyu mwaka wa 2021 na  Bwana HAMADOU  ADAMOU Soulay, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Niger, iravuga ko mu minsi 7 uhereye igihe yasinyiwe, Abanyarwanda 8 bari bari mu gihugu cya Niger, bagomba kuba bahavuye, kandi bakaba batemerewe kugira ikindi gikorwa icyo aricyo cyose bakorera ku butaka bw’icyo gihugu. Ibyo  bivuze ko kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, aribwo bose uko ari 8 bagomba kuba bazinze uturago, bitaba ibyo bagafatwa nk’abahari mu buryo bwa gicengezi.

Abo ni bamwe mu bahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano babura aho berekeza. Abandi ni abagizwe abere mu buryo budasobanutse, nyuma y’urubanza babura ibihugu bibakira, maze bose bakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya, ari naho urukiko rwababuranishije rwari rufite icyicaro.

Mu minsi ishize rero nibwo Niger yagiranye amasezerano n’urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, maze Niger yemera kubakira mu buryo butavuzweho rumwe n’impande zose zirebwa n’iki kibazo. Ubuyobozi bwa Niger rero bwahisemo gukosora iryo kosa, maze ryirukana abo bajenosideri ku butaka bwayo.

Abo ni:

Protais Zigiranyirazo Alias Z (Zedi)
  • Protais Zigiranyirazo, muramu wa Yuvenali Habyarimana, akaba na musaza wa Agatha Kanziga. Yari umwe mu bagize “Akazu” kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col François Nzuwonemeye, ni umwe mu basirikari bakuru bamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col Anathole Nsengiyumva, wayoboye ubwicanyi mu zahoze ari perefegitura za Gisenyi na Kibuye.
André Ntagerura
  • André Ntagerura: Muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu, akaba umwe mu bashinze umutwe w’Interahamwe. Yakoresheje imodoka za Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col Nteziryayo Uyu yagizwe Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y’uko ashyirwaho na Leta y’abatabazi, Jenoside yagendaga biguruntege, maze amaze kuba perefe si ukwica Abatutsi yiva inyuma.
  • Capt Innocent Sagahutu. Uyu yari yungirije umuyobozi w’umutwe ukora ubutasi mbere yo gugaba ibitero(bataillon de reconnaissance). Avugwa mu bitero byishe abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ ubutegetsi bwa Habyarimana. Niwe watanze itegeko maze ibimodoka bya bulende birasa Hotel Baobab I Nyamirambo, abari bayihungiyemo baratikira.
  • Prosper Mugiraneza, wari ministiri w’Abakozi ba Leta muri Leta y’Abatabazi.
  • Col Muvunyi Tharcisse. Uyu yategekaga ishuri ry’Aba ofisiye bato ry’I Butare, ESO. Niwe watanze amategeko maze abasirikari be bamara Abatutsi, barimo n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda.

Mu minsi u Rwanda rwamenyesheje akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, ko rwatunguwe n’amakuru avuga ko hari abajenosideri boherejwe muri Niger, rutabimenyeshejwe. Rwasabye Loni n’umuryango mpuzamahanga muri rusange  gukurikiranira hafi iki kibazo, runasaba Niger kutazaha urwaho abo bantu, bakajya mu bikorwa bigambanira u Rwanda.

Nyuma yo gusuzumana ubushishozi impungenge z’u Rwanda rero, Niger ifashe icyemezo kinyuze mu mucyo, kuko itifuza gucumbikira abagome kabuhariwe. Amakuru y’aho bari bwerekeze turacyayakurikirana. Isi ikomeje kubana ntoya abajenosideri, nk’uko byagendekeye Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

Amaraso arasama.

2021-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Ubwanditsi 27 Jan 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero  [ AMAFOTO ]
Mu Mahanga

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko
Amakuru

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ubwanditsi 12 Dec 2022
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone
IKORANABUHANGA

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Ubwanditsi 11 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru