• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Ubwanditsi 28 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ibaruwa yashyizweho umukono tariki 21 Ukuboza uyu mwaka wa 2021 na  Bwana HAMADOU  ADAMOU Soulay, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Niger, iravuga ko mu minsi 7 uhereye igihe yasinyiwe, Abanyarwanda 8 bari bari mu gihugu cya Niger, bagomba kuba bahavuye, kandi bakaba batemerewe kugira ikindi gikorwa icyo aricyo cyose bakorera ku butaka bw’icyo gihugu. Ibyo  bivuze ko kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, aribwo bose uko ari 8 bagomba kuba bazinze uturago, bitaba ibyo bagafatwa nk’abahari mu buryo bwa gicengezi.

Abo ni bamwe mu bahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano babura aho berekeza. Abandi ni abagizwe abere mu buryo budasobanutse, nyuma y’urubanza babura ibihugu bibakira, maze bose bakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya, ari naho urukiko rwababuranishije rwari rufite icyicaro.

Mu minsi ishize rero nibwo Niger yagiranye amasezerano n’urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, maze Niger yemera kubakira mu buryo butavuzweho rumwe n’impande zose zirebwa n’iki kibazo. Ubuyobozi bwa Niger rero bwahisemo gukosora iryo kosa, maze ryirukana abo bajenosideri ku butaka bwayo.

Abo ni:

Protais Zigiranyirazo Alias Z (Zedi)
  • Protais Zigiranyirazo, muramu wa Yuvenali Habyarimana, akaba na musaza wa Agatha Kanziga. Yari umwe mu bagize “Akazu” kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col François Nzuwonemeye, ni umwe mu basirikari bakuru bamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col Anathole Nsengiyumva, wayoboye ubwicanyi mu zahoze ari perefegitura za Gisenyi na Kibuye.
André Ntagerura
  • André Ntagerura: Muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu, akaba umwe mu bashinze umutwe w’Interahamwe. Yakoresheje imodoka za Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Col Nteziryayo Uyu yagizwe Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y’uko ashyirwaho na Leta y’abatabazi, Jenoside yagendaga biguruntege, maze amaze kuba perefe si ukwica Abatutsi yiva inyuma.
  • Capt Innocent Sagahutu. Uyu yari yungirije umuyobozi w’umutwe ukora ubutasi mbere yo gugaba ibitero(bataillon de reconnaissance). Avugwa mu bitero byishe abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ ubutegetsi bwa Habyarimana. Niwe watanze itegeko maze ibimodoka bya bulende birasa Hotel Baobab I Nyamirambo, abari bayihungiyemo baratikira.
  • Prosper Mugiraneza, wari ministiri w’Abakozi ba Leta muri Leta y’Abatabazi.
  • Col Muvunyi Tharcisse. Uyu yategekaga ishuri ry’Aba ofisiye bato ry’I Butare, ESO. Niwe watanze amategeko maze abasirikari be bamara Abatutsi, barimo n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda.

Mu minsi u Rwanda rwamenyesheje akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, ko rwatunguwe n’amakuru avuga ko hari abajenosideri boherejwe muri Niger, rutabimenyeshejwe. Rwasabye Loni n’umuryango mpuzamahanga muri rusange  gukurikiranira hafi iki kibazo, runasaba Niger kutazaha urwaho abo bantu, bakajya mu bikorwa bigambanira u Rwanda.

Nyuma yo gusuzumana ubushishozi impungenge z’u Rwanda rero, Niger ifashe icyemezo kinyuze mu mucyo, kuko itifuza gucumbikira abagome kabuhariwe. Amakuru y’aho bari bwerekeze turacyayakurikirana. Isi ikomeje kubana ntoya abajenosideri, nk’uko byagendekeye Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

Amaraso arasama.

2021-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Ubwanditsi 07 Jul 2021
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Ubwanditsi 01 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru