• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

Ubwanditsi 25 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Rtd Lieutenant Colonel Guillaume Ancel, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahamije ko intego nyamukuru ya ‘Operation Turquoise’, atari ukurokora ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga ahubwo yari ugushyigikira Guverinoma yakoze Jenoside.

Hashize imyaka ine Ancel avuze ko ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda zahaye intwaro Leta yakoze Jenoside, ikaza no kuzihungana mu nkambi zo muri Zaïre, aho yisuganyirizaga ishaka kugaruka gutera igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Ancel, yatangaje ko habayeho ukutumvikana hagati y’ingabo zari muri Operation Turquoise kuko hari impande ebyiri; urwo gutabara abicwaga n’urwo gukingira ikibaba abakoze Jenoside. Gusa ngo ukuri kw’ibyabaga ni uko kwari ugutegura urugamba rwo kurwanya ingabo za FPR no kugumisha ku butegetsi abari baburiho.

Yakomeje avuga ko yaguye mu rujijo kuko babwirwaga ko bagiye kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko nyuma akaza gusoma zimwe mu nyandiko zagizwe ibanga zamuhamirije ko u Bufaransa bwari buzi neza ko abo bushyigikiye ari abakoze Jenosideri.

Yagize ati “Byaje kumbabaza ubwo nasomaga inyandiko zerekanaga ko mu ntangiriro za Gicurasi 1994, urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”

Ancel avuga ko kuva Opération Turquoise yatangira bakomeje kugendera ku kinyoma gikomeye cyihishe inyuma ya politiki, akifuza ko u Bufaransa bugaragaza inyandiko z’ibanga z’umubano wabwo na Guverinoma yakoze Jenoside ndetse  bukemera uruhare rwose bwayigizemo.

Mu gitabo Ancel aherutse gusohora yise ‘‘Rwanda, la Fin du Silence’’ yavuze muri Nyakanga, mu nkambi y’impunzi muri Zaïre, yabonye u Bufaransa buha intwaro ingabo za Leta kandi bwari buzi ko bakoze Jenoside ndetse hakabaho gukimbirana mu gihe havugwaga ku kwambura intwaro ingabo zakoze Jenoside.

Kuyobya uburari kwa Alain Juppé

Bamwe mu bategetsi b’u Bufaransa, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo mu gihe cya Jenoside, Alain Juppé, bumvikana cyane bahakana, bakanapfobya Jenoside ndetse bagashimangira ko Operation Turquoise yakoze ibyo yagombaga gukora.

Guillaume Ancel

Ancel avuga ko aya magambo ya Alain Juppé, ari ibinyoma no gushaka kuyobya uburari ku bushake ngo bikureho igisebo cy’icyasha cya Jenoside bafite.

Avuga kandi ko impamvu Abafaransa batambuye intwaro abajenosideri ndetse bakashakira inzira ibajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari uko bari bafatanyije mu mugambi wo kurwanya ingabo zari iza FPR.

‘Opération Turquoise’ ni ubutumwa ingabo 2500 z’u Bufaransa zoherejwemo mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994. Intego yari ‘uguhagarika ubwicanyi’. Izi ngabo zakoreraga hafi n’umupaka w’u Rwanda na Zaïre mu duce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro.

2018-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

RUSHYASHYA 01 Aug 2026
Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Ubwanditsi 29 Aug 2024
Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Ubwanditsi 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa
UBUKUNGU

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Ubwanditsi 17 Apr 2020
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika
UBUKUNGU

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe
Amakuru

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru