• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan

Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan

RUSHYASHYA 22 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya APR FC ikomeje gahunda yo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire, Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve, akaba yabaye umunyamahanga wa mbere iyi kipe itangaje muri iyi mpeshyi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko yasinye amasezerano y’igihe kingana n’imyaka ibiri, aho aje muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC kuyifasha mu marushanwa atandukanye ari imbere arimo  imkino ya CECAFA Kagame Cup na CAF Champions League.

Amani Kouadio azwi cyane nk’umukinnyi ukina aciye ku mpande asatira, cyane cyane ku ruhande rw’ibumoso. Yageze muri APR FC avuye muri AFAD Djékanou yo mu Cyiciro cya Mbere muri Côte d’Ivoire, ikipe yari amaze kugiramo umwaka mwiza cyane.

Mu mwaka ushize wa shampiyona, Kouadio yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi beza muri Côte d’Ivoire nyuma yo gusoza shampiyona ari we watsinze ibitego byinshi, atsinda ibitego 17, ibi bikaba byaramugize umwe mu bakinnyi bashakishwaga cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Uyu rutahizamu abaye umukinnyi wa kabiri APR FC imaze gutangaza muri iyi mpeshyi nyuma ya nyuma Ishimwe Christian wavuye muri Police FC, ndetse bikaba biteganyijwe ko hazakomeza kugera n’abandi banyamahanga barimo Mamadou Traoré wahoze muri Stade Malien, Madou Zon wa TP Mazembe ndetse n’umunyezamu Ernan Siluane ukomoka muri Mozambique.

Mu gihe iyi kipe ikomeje kwinjiza amaraso mashya, hari n’abakinnyi yatandukanye na bo barimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude na Mahamadou Lamine Bah, hari n’abandi batarafatwaho umwanzuro kandi barashoje amasezerano yabo barimo Ishimwe Jean Pierre, Mugisha Gilbert, Dennis Omedi na Niyibizi Ramadhan.

2026-06-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ubwicanyi bw’abari mu nzego mu Burundi burakomeje

Ubwicanyi bw’abari mu nzego mu Burundi burakomeje

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Abagore barasabwa  gutinyuka   umwuga  wa  sinema

Abagore barasabwa  gutinyuka   umwuga  wa  sinema

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba  Wema Sepetu uri mu cyunamo

Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba Wema Sepetu uri mu cyunamo

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Ubwanditsi 07 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.
Amakuru

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame
POLITIKI

Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru