• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Ubwanditsi 22 Jun 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda Ndoli Kiso Rufuku w’imyaka 33 yasanzwe muri hotel yitabye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ndoli wari utuye mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, yitabye Imana mu buryo butunguranye ubwo yari muri hotel kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019. Ni umwana wa Dr Rufuku Charles, umwe mu banyarwanda baba muri Amerika bazwi cyane.

Polisi iracyakora iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.

Ndoli yitabye Imana mu buryo butunguranye ubwo yari muri hotel kuwa Gatandatu ushize

Yari asanzwe ari umushoferi w’ikamyo ndetse agakunda no gusetsa mu itsinda South Bend’s Drop Comedy Club.

Ndoli n’umuryango we batangiye kuba muri South Bend mu 1988 ubwo yari afite imyaka itatu. Bavuye mu Rwanda bahunze ubutegetsi bubi.

Ku rubuga kaniewski.com rwa sosiyete Kaniewski Funeral Home iri gutegura imihango yo kumushyingura, bigaragara ko nubwo Ndoli yari umushoferi, mu buzima bwe yari yarihebeye ibyo gusetsa.

Yarangije amashuri yisumbuye mu 2003 mu ishuri rya Clay High School.

Ndoli azashyingurwa ku Cyumweru mu irimbi cya St. Joseph Valley Memorial Park, Granger. Imihango yo gusezera izatangira kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’imwe kugeza saa mbili z’umugoroba muri Kaniewski Funeral Home, byongere bikorwe ku Cyumweru guhera saa tatu n’igice za mu gitondo kugeza saa yine n’igice za mu gitondo mu rusengero rwa South Bend First Seventh Day Adventist Church.

2019-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru mu marembera : Abasimbuye Murama mu nama nkuru y’itangazamakuru urwishe yanka ruracyayirimo
Mu Mahanga

Itangazamakuru mu marembera : Abasimbuye Murama mu nama nkuru y’itangazamakuru urwishe yanka ruracyayirimo

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona
Amakuru

Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona

Ubwanditsi 26 May 2024
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.
Amakuru

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru