• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Ubwanditsi 26 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Rene Mugenzi, umutekamutwe uherutse gukatirwa n’inkiko zo mu Bwongereza kubera kwiba amaturo asaga miliyoni 270 z’amanyarwanda ni mwene Joseph Mugenzi, Interahamwe yahunze ubutabera akaba aba mu gihugu cy’Ubuholandi. Yageze mu gihugu cy’Ubwongereza muri 1997 abona ubwenegihugu muri 2002, bivuze ko hashize imyaka 18 ari umwongereza.

Rene Mugenzi mu myaka wa 2000 yabonye akazi muri Muryango ufasha impunzi witwa Praxis, akaba yarakoraga ashinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’abantu babaga bitabaje uyu muryango (Case worker); ibi byamufashije no guhura n’abantu benshi baka ubufasha n’ubuhungiro mu Bwongereza harimo n’abava mu Rwanda akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse nabo mu burasirazuba bwo hagati nka Iraq, Afuganisitani n’ahandi.

Mu nshingano za Rene Mugenzi harimo gushaka abunganira mu mategeko impunzi, bishyurwa na Praxis, bityo akabona n’ibiraka byo kubasemurira kuko abenshi nta cyongereza bavugaga; Rene Mugenzi nibwo yaje kubona ko ashobora kujya abiriraho, atangira kujya abika impapuro z’irangamimerere zabo yabaga yafashije akazibika iwe. Mu bindi yakoraga mu nshingano ze muri Praxis harimo gufasha abantu kubona imfashanyo ituma babasha gutangira ubuzima mu Bwongereza
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo kamere ntirara bushyitsi, Rene Mugenzi kamere ye y’ubujura no kugaragaza ko ari umuherwe ntabwo yihishiriye, yatangiye nawe kujya abeshya abantu ngo agiye kubakira imfashanyo y’amafaranga menshi ariko bazamuha commission kuri iyo mfashanyo!
Abantu batangira kujya bagwa muri uwo mutego, yakubonera ayo mafaranga yitwaje Praxis ariko yabikoze ku giti cye, ukumva ko ari umuntu ushoboye byose, atangira kugenda akoresha iyo mutwe abeshya abantu ko hari imishinga runaka arimo ariko ko bataramwishyura kandi hari amafaranga akeneye. Yasabaga abantu ko bamufatira ideni muri Banki ko umushinga arimo niyishyurwa azabishyura akarenzaho n’inyungu; Rene Mugenzi yabahishafa ko Banki zamushyize kurutonde rwa ba bihemu kubera gufata inguzanyo ntibishyure. Hari abantu benshi baguye muri uwo mutego cyane abo yafashije binyuze muri Praxis, ikibabaje nuko yamburaga abana b’abakobwa bakiri batoya bagishakisha ubuzima.

Iyo hagiraga uwishyuzaga Rene Mugenzi yahitaga amukangisha ko azamurega mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza kuko yabaga azi amakuru akubiye mu idosiye kuko hari igihe babeshyaga kandi Rene Mugenzi abizi. KUba Rene MUgenzi yabaga afite Dosiye z’abafashijwe na Praxis byatumaga anamenya amakuru arambuye kuri abo bantu harimo nushobora kuba yafata ideni muri Bank bityo akamwegera akamusaba ko yamufatira amafaranga.

Rene Mugenzi yakomeje gukoresha umwanya yarafite muri praxis abeshya abantu ngo arabashakira imfashanyo yanazibona ntazishyikirize abo yazakiye akababeshya ko bitakunze, akabizeza ko azagumya kubageragereza ko batacika intege kuko hari indi miryango bakorana izatanga inkunga mu minsi iri imbere akazabasha kuyibakira bikaba byari uburyo bwo kubagumisha iruhande twe ngo azabone uko abariganya abasaba ko bamwakira ideni muri bank

Amanyanga ye muri Praxis yaje kumenyekana arasezererwa. Aho yirukaniwe muri Praxis niho ibikorwa bye by’ubwambuzi byifashe indi ntera yo mu rwego rwo hejuru kuko yatangiye kujya yiba za imiryango y’abagiraneza ifasha abababaye (charities) kuko yaramaze kumenya neza uko inzego ziyo miryango zikora. Nyuma yaje kujya asabisha adakoresheje abantu ahubwo akoresheje imiryango ifasha abantu batandukanye harimo imiryango yabo mu bihugu bya Somaliya, Afghanistan Iraq ukongeraho n’imiryango y’Abarundi, Abanyarwanda abakongomani, izihagarariye abagore kuko yabaga azi imishinga irimo gufashwa agaheraho akabona uko yiba menshi. Nibwo Rene Mugenzi yagendaga hirya no hino cyane cyane muri Iraq mu gice cy’aba Kurdish akabiba agatubutse.

Rene Mugenzi yashakishijwe nabo yambuye abeshyera Leta y’u Rwanda

Mu myaka ya 2008-2009 kubera ibibazo by’ubwambuzi byari bimaze kumubana byinshi, ndetse atakibona uwo yambura nta kazi afite, ntabwo yari akibasha kwishyura inzu yabagamo, yahunze umugi wa London ajya kuba ahitwa Norwich; imitwe yari yamushiranye nibwo yatangiye kugaragara mu mitwe ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bwari ubuhungiro kubera abo yambuye.

Muri 2011 nibwo yahimbye umutwe abeshya ko leta yu Rwanda imushakisha ishaka ku mwica, bwari uburyo bwo kugirango abashe kubona ko Polisi yamurinda kugirango abone agahenge kabo yari yarambuye. Ubwo guhera muri 2011 uwamwishyuzaga wese yajyaga kumurega muri polisi ko yatumwe na Leta y’u Rwanda kumwica, yiyita Impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu. Yabashije gukoresha icyo kinyoma byakomeje kumufasha kwiba nabo bakoranaga muri ibyo bikorwa by’umwijima. Kuko kuri uyu munsi yaba Abanyarwanda bo muri Diaspora ndetse n’ababarirwa mu mashyaka arwanya u Rwanda bambuwe na Mugenzi bose imitima yariruhukije. Kwigira impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu byatumye abasha kwiyegereza abazungu badakunda u Rwanda, bimuhesha umwanya mubatavuga rumwe na leta mubo bakoranga bya hafi akaba ari Bahunga Justin uhagarariye FDU inkingi ya Victoire Ingabire ndetse na Jonathan Musonera wivuruguta mu mashyaka.

Ikintu gitangaje abantu batumva ni ukuntu yabashije kubeshya Police y’Ubwongereza ko leta y ‘u Rwanda ishaka kumugirira nabi ikamushyira abamurinda kandi ari umutekamutwe uzwi warukwiye kuba yarafashwe akanafungwa kubera ibikorwa bye by’ubujura. Muri uko kwiba kwe yakoranaga n’uwitwa Jonathan Musonera wo muri RNC, akaba ari umutwe bacuze wo kugirango babashe kubona inkunga yabayoboke ba RNC na FDU Inkingi babereka ko ari ibihangange bishobora gutitiza leta y’u Rwanda ikaba ibahiga! Injiji zo muri ayo mashyaka zaguye mu mutego wabo batangira kujya bahabwa amfaranga y’ubusa kuko barimo gukora akazi gakomeye ko bagiye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi ko bari gutegura ingabo zizajya kurwana na Leta ya Kigali.

Iminsi y’umujura ni 40

Rene Mugenzi amaze imyaka isaga 18 yivuruguta mu bujura n’ubwambuzi, kuba yaribye amaturo ya kiliziya ntawe byatangaza kuko yarasanzwe yiba n imfashanyo z impunzi ! Umugore we bashakanye akaba yaramujugunye hanze kubera kutihanganira ubujura bwe no kwikundira ubuzima bwiraha, urusimbi ndetse no gukunda abagore. Nyuma yo gutandukana n’umugore we ubu Rene Mugenzi yihariye Denise Zaneza, umukobwa w’interahamwe Marcel Sebatware, bakabeshya ko bari gukora ibikorwa bya Politiki naho bari kurya amaturo banyereje. Iminsi iba myinsi igahimwa n’umwe.

2020-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 08 Mar 2020
Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Ubwanditsi 25 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda
POLITIKI

Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Jan 2020
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin
Amakuru

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ubwanditsi 16 Apr 2022
“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru