• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 27 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagize icyo ivuga ku biherutse gutangazwa na Uganda by’ubushyamirane bwahitanye ubuzima bw’abantu babiri mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda rivuga ko iyo Minisiteri yabonye ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku wa 25 Gicurasi 2019, ivuga ko hari ubwicanyi bwabereye ahitwa Kiruhura mu Karere ka Rukiga muri Uganda mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2019.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko ibyatangajwe muri iyo baruwa atari byo kuko ikibazo cy’ubushyamirane (incident) cyabereye mu Kagari ka Tabagwe, mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, mu Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko muri iryo joro ryo ku wa gatanu inzego z’umutekano z’u Rwanda zahagaritse umuntu wari winjije mu buryo butemewe ibicuruzwa mu Rwanda abivanye muri Uganda abitwaye kuri moto, abinyujije ahantu hatemewe.

Uwo muntu ngo yanze guhagarara, ahubwo abandi bantu barahurura baza kumutabara bitwaje imipanga, bashaka kugirira nabi izo nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Mu kwirwanaho, abashinzwe umutekano ngo bararashe, amasasu afata abantu babiri, ari bo Umunyarwanda Kyerengye John Baptist n’undi witwa Nyesiga Alex waje kwitaba Imana nyuma.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko abari bagabye icyo gitero ku nzego z’umutekano z’u Rwanda bahise bambuka umupaka bahungira muri Uganda, bajyana n’abo bantu bari barashwe, bituma abashinzwe umutekano w’u Rwanda batabakurikira.

Mu guhunga kwabo ngo basize inyuma moto ifite Pulake (Plaque) RE 736 G n’ibicuruzwa yari yikoreye byari byinjijwe mu Rwanda mu buryo butemewe.

Ku wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, icyo kibazo cyaganiriweho hagati y’abahagarariye impande zombi, u Rwanda na Uganda, ibiganiro bibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, naho Uganda yo ikaba yari ihagarariwe n’abayobozi mu Karere ka Rukiga barimo uwitwa Alex Kampikaho. Iyo nama kandi yari irimo n’abahagarariye inzego z’umutekano ku mpande z’ibihugu byombi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko iyo nama yemeje ko ubushyamirane bwabereye ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iryo tangazo, Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko yababajwe n’urupfu rw’abo baturage b’ibihugu byombi, ikaba yiteguye kwakira umurambo w’uwo munyarwanda uri muri Uganda. Guverinoma y’u Rwanda kandi izakomeza guharanira umubano mwiza hagati y’abaturage b’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko abatuye ku mupaka w’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho no gusaba ko habaho ubufatanye mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Polisi y’u Rwanda na yo ibinyujije mu itangazo ryo ku wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, yabeshyuje amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe ahabona n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda na bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko inzego z’umutekano zavogereye igihugu cya Uganda zikurikiranyeyo abo bantu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza gukora kinyamwuga nk’uko ari byo bisanzwe bizirangwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, na we, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b’u Rwanda bambutse umupaka.

Iri ni ryo tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda:

2019-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Ubwanditsi 24 Nov 2020
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024
– Akumiro!  Uganda yahindutse intara ya RNC

– Akumiro! Uganda yahindutse intara ya RNC

Ubwanditsi 22 Nov 2019
Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni
HIRYA NO HINO

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

Ubwanditsi 02 Dec 2018
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame
Amakuru

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2025
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo
Amakuru

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Ubwanditsi 07 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru