• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Muri Kamena 2017, nibwo  BNP Parisbas  yatangiye kubona ko uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rutakiri ibanga. Muri uko kwezi nibwo  imiryango  mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu  yagejeje ikirego mu rukiko rw’iParis, isaba ko iyi banki  ikurikiranwaho uruhare rukomeye yagize muri iyo Jenoside.

Ibimenyetso byashyikirijwe urukiko, ndetse byaje no gushimangirwa n’ iperereza ry’Umushinjacyaha Mukuru  mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, biragaragaza ko iyi banki ikomeye cyane mu Bufaransa, muri Kamena 1994, yafashije Leta y’ “ abatabazi” gutambutsa mu mayeri  miliyoni hafi n’ ibihumbi 300  by’amadolari ya Amerika(  arabarirwa muri miliyari na miliyoni 300 uvunje mu manyarwanda uyu munsi), yoherezwa muri banki yo mu Busuwisi, kuri konti y’ umucuruzi w’intwaro,   Bwana Ehlers ukomoka muri Afrika y’Epfo icuruza intwaro.

Ibyo BNP Paribas yabikoze izi neza ko  Umuryango w’Abibumye wari  warakomanyirije iyo  Leta y’abatabyi  mu bijyanye no kugura intwaro, nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko izo ntwarao zifashishwa muri Jenoside yari imiro gukorerwa Abatutsi.

Ako kayabo kamaze kugera kuri konti y’umucuruzi Ehlers, tariki 17 Kamena 1994 nawe yahise atanga toni 8 z’imbunda n’amasasu, azicisha mu nzira iziguye cyane, kuko Col Théoneste Bagosora yagiye kuzifatira muri Seychelles, azinyuza i Goma muri Zayire y’icyo gihe, mbere y’uko zambutswa rwihishwa zikagera ku Gisenyi mu Rwanda, zije gukomeza gukora ibara.

Mu gihe rero urukiko rurimbanyije mu iperereza, ndetse urubanza rukaba rushobora gutangira mbere y’impera z’uyu mwaka,  amakuru yizewe arahamya ko ubuyobozi bwa BNP Parisbas, ubu buhugiye mu gusibanganya ibimenyetso , haba mu kurigisa impapuro ndetse n’abatangabuhamya, gutanga ruswa no kugerageza kuburizamo urubanza. Ubu buriganya burakorwa kandi mu gihe hasigaye amezi 3 gusa ngo hashyirwe ahagaragara raporo y’ Itsinda  ry’impuguke ryiswe irya “Vincent Duclert”, ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo rishyire ahabona  ukuri  ku ruhare uBufaransa buregwa  muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko BNP Parisbas yaba yikanga iyi raporo.

Tubibutse ko Col Théoneste Bagosora uvugwa muri iyi dosiye, we yamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside ndetrse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akaba arimo gukora uburoko bw’imyaka 35 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Haribazwa rero impamvu abafatanyacyaha be nabo batakurikiranwa. Bitinde biteguke ariko, jenoside ni icyaha kidasaza, no mu myaka Magana abayigizemo uruhare bose bazamenyekana kandi babiryozwe.

Mbere gato  y’uko iyi BNB Parisbas iregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari  imaze kwemera icyaha cyo gufasha ibihugu byakomatanyirijwe kubera  kwica abaturage babyo,  birimo Sudan, Cuba na Iran,ndetse inacibwa ihazabu ya miliyari 9 z’amadolari ya Amerika, ni tiriyari hafi 9 ushyize mu mafaranga y’uRwanda.

2021-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019
Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Apr 2021
Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021
Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 25 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura
ITOHOZA

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Ubwanditsi 02 Oct 2016
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke
Mu Rwanda

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Ubwanditsi 31 Jul 2017
Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame
Amakuru

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru