• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Ubwanditsi 13 Nov 2017 POLITIKI

Icyambere ndifuza gushimira ubuyobozi Rushyashya kubera isura nshya mwagaragaje mushyiraho urubuga (website) igezweho.

Ndifuza kugaruka ku nkuru ebyiri nasomye ejo zerekeye ku binyoma bimaze iminsi bivugwa n’abaturanyi bacu ba Uganda ku Rwanda. Iyambere ni iyerekeye ibivugwa k’urupfu rw’umupolisi AIGP Kaweesi (soma iyi nkuru). Hashize iminsi mike kimwe mu bitangaza makuru bivutse ubu, ubona ko bikorera ubutegetsi bwa Uganda byavuze ko abishe Kaweesi bari baturutse mu Rwanda. Icyo wakwibaza niki kihishe inyuma mukomeza kubeshyera u Rwanda, dore ko bigaragara U Rwanda rwabihoreye bagakomeza kwikoronga (soma indi nkuru hano). Hagomba kuba hari impamvu ibi bizanywe muriki gihe hari ibibazo bya politike bigenda bikomera.

Ariko reka dusubire kukibazo cyavuzwe k’urupfu rw’uwo mupolisi, AIGP Kaweesi. Ntabwo bishaka ngo ube inararibonye gukeka uwishe uwo mugabo. Icyo gikorwa kigayitse cy’iterabwoba cyabereye mu mujyi wa Kampala ahitwa Kulambiro hafi y’urugo rwa nyakwigendera. Byakozwe ku manywa mu gitondo saa mbili abantu bajya kukazi dore ko nawe yari agiye ku kazi. Bisobanuye ko abo bicanyi bari bamutegereje, ntacyo batinya. Umuntu ukora nkibyo nuko aba yizeye umutekano we, kuko bari bazi ko urwo rugo rucunzwe n’abapolisi.

Ntabwo byoroshye kuba ufite bene icyo kizere kiretse uzi ko hagize ikiba watabarwa cyangwa wabona ibisobanuro bifatika. Abamurashye kandi nkuko bigaragazwa n’ibinyamakuru byaho, bari bafite imbunda zigezweho zifitwe ndetse na bake bacunga umutekano Perezida Museveni.

Abo bantu barashe ku modoka ya nyakwigendera barangije barayisanga bica imbona nkubone AIGP Kaweesi, umushoferi, hamwe n’uwacungaga umutekano wa nyakwigendera. Ibyo byakozwe nta nkomyi cyangwa igihunga, ko batatabwa muri yombi. Ibi ntabwo byakorwa n’umuntu uturutse hanze, uretse nuwo mu gihugu nawe adafite abamuha icyo kizere ntiyabikora.

Ikindi cyo kwibaza nkuko nabivuze mbere, kuki U Rwanda rushyizwe mu majwi iki gihe, amezi arenga atatu ubwo bwicanyi bubaye? Abakekwa barafashwe, nta n’umwe ufite isano n’U Rwanda. Ntabwo byapfuye kwizana bityo, hari impavu ishaka kujijisha, ibiriho bibera mugihugu cya Uganda. Urabona intambara zirarota mu nteko ishinga mategeko, mugiturage utavuze Kampala ho bicika. Byose biraterwa no gushaka kwongera imyaka yo uwemerewe kuba Perezida kugirango umukambwe Perezida Museveni akomeze ayobore ubuzira herezo. Bashatse kugabanya imyaka ye y’ubukure birananirana. Ubundi igikorwa nkicyo kijyanwa mubaturage bakakigaho, babona bikwiye bigakorwa, ntabwo gihatirizwa, noneho byananirana ugashaka kuyobya uburari uhimbira umuturanyi. Ntakindi kibyhishe inyuma uretse ibyo. Naho ubundi AIGP Kaweesi agiye kubahagama pe. Umuntu yakwibaza impamvu batabanza gukemura icyo aho gushaka guteza ibibazo mu baturanyi!

Umusomyi

2017-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2017
U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe
INKURU NYAMUKURU

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Ubwanditsi 02 May 2018
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru