• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Ubwanditsi 19 Mar 2016 POLITIKI

Ejo ku cyumweru tariki 20 uku kwezi muri Zanzibar bazasubiramo amatora yasheshwe umwaka ushize ariko haravugwa umwuka mubi kuburyo hashobora kuba n’ubwicanyi.

Amatora muri icyo kirwa kibarirwa muri Tanzania yabaye tariki 25 Ukwakira umwaka ushize ariko komisiyo y’amatora (ZEC) yanga gutangaza ibyavuyemo, ivuga yuko iyasheshe ngo kuko yabayemo ibintu by’uburiganya bukomeye. Hatorwaga Perezida w’igihugu, abadepite n’aba meya (Madiwani).

-2510.jpg

Seif Sharif Hamad

Amashyaka ahora ahangaye cyane aho muri Zanzibar ni CCM na CUF. Mbere yuko NEC isesa ayo matora umukandida wa CUF, Seif Sharif Hamad, yari yatangaje yuko ariwe wari watsindiye umwanya wa Perezida. Uko ni nako abo muri CUF babyemera.

Nyuma y’aho Perezida wa NEC, Jecha Salim Jecha, atangarije yuko amatora asheshwe akaba agomba kuzasubirwamo, CUF yatangaje yuko Sharif Hamad agomba gutangazwa yuko ariwe watsindiye umwanya wa Perezida bitari ibyo itazemera gusubira mu matora.

Haje kuza ikintu cy’icyuka kibi ariko CUF yemera kuja mu mishyikirano na CCM bifashijwemo n’abigeze gutegeka Tanzani nka Ally Hassan Mwinyi nawe ukomoka Zanzibar na William Mkapa ukomoka Tanzania Bara, nyuma haza kuzamo na Perezida Pombe Magufuli.

Ibi byo kujya mu mishyikirano byatumye ubushyamirane buhosha, ariko kugeza ubu iyo mishyikirano nta kintu kigeze kiyivamo NEC itangaza yuko ayo matora azasubirwamo kuri iki cyumweru, CUF nayo itangaza yuko itazayitabira !

Ibi byongeye kuzana umwuka mubi muri ibyo birwa aho bivugwa yuko abantu batari bake bamaze guhungira Dar es Salaam na Mombasa, mu gihugu gituranyi cya Kenya ndetse hakaba n’abandi bavuye mu byabo bahungira mu tundi duce tw’igihugu.

Ibi by’uko hari abantu bahuze bihakanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Charles Kitwanga, ariko akemera yuko hari ibikorwa byo guhungabanya umutekano. Muri iki cyumweru gusa abantu 42 bamaze gutabwa muri yombi harimo ukuriye itumanaho muri CUF, Hamad Omar Makame ashinjwa kuba yari mu bashenye inzu y’umukuru wa Polisi muri Zanzibar, Hamad Masoud Hamad. Ngo bayishenye bakoresheje ibisasu biturika.

Kayumba Casmiry

2016-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Ubwanditsi 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Amakuru

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2020
Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura
Mu Rwanda

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Ubwanditsi 17 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru