• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ubwanditsi 07 Feb 2016 Mu Rwanda

Raporo y’umuryango w’abibumbye, iravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, arizo zagize uruhare mu rupfu rw’abasirikare babiri bakomoka muri Tanzania.

Muri Gicurasi 2015, abasirikare babiri ba Tanzania baba muri Kongo Kinshasa mu mutwe w’abasirikare badasanzwe, barishwe icyo gihe bikekwa ko barashwe n’abarwanyi ba ADF barwanya Uganda.

Nyamara raporo y’ingabo za Loni zimuri iki gihugu (MONUSCO), iravuga ko ingabo za Perezida Kabila arizo zivuganye aba basirikare zikomeretsa abandi 26.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye MONUSCO ko ingabo za Kongo zo muri brigade ya 31, arizo zarashe urufaya rw’amasasu kuri izi ngabo za Tanzania, nk’uko ikinyamakuru daily nation kibigaragaza.

Ingabo za Kongo ngo zakoze ibi nyuma yo guhabwa amakuru ko abasirikare ba Tanzania, bari basigaye baha intwaro ingabo za ADF, nyamara uyu ari umwanzi ukomeye wa FARDC arizo ngabo za Kongo.

Izi mpuguke za MONUSCO ziravuga ko ingabo za Tanzania ngo hari igihe zagiranaga umubonano b’abarwanyi ba ADF, gusa bitazwi impamvu.

Kugeza ubu rwaba uruhande rw’ingabo za Kongo ndetse na Tanzania, ntibaragira icyo bavuga kuri iyi raporo.

Tanzania ifite abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho ziri mu mutwe udasanzwe wa loni wari wajyanwe no gutsinda imitwe iri mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ku isonga havugwaga umutwe wa M23 uyu wo waje no kurwanywa uratsindwa, gusa izi ngabo zari zahawe n’ubutumwa bwo kurwanya indi mitwe irimo uwa FDLR urwanya u Rwanda, nyamara byaheze mu magamb.

Source: Izuba rirashe

2016-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Ubwanditsi 07 Jun 2021
‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda
Amakuru

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza
INKURU NYAMUKURU

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje
Mu Mahanga

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Ubwanditsi 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru