• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Ubwanditsi 28 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisitiri w’Ubwongereza, Boris Johnson, yibwiriye abanyamakuru i Kigali ko agiye gukora iyo bwabaga abajenosideri bari mu gihugu cye bagashyikirizwa ubutabera, kuko nawe yemera ko ubutabera butinze buba bwatakaje umwimerere wabwo.

Ibi kandi Boris Johnson yanabyijeje Perezida Wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro abayobozi bombi bagiranye, ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Kigali, rurimo imibiri y’abantu babarirwa mu 250.000 bazize gusa ko ari Abatutsi. Ikigaragara kuri urwo rwibutso Bwana Boris Johnson yahakuye umubabaro no kwicuza gukomeye, bikaba ari nabyo byamuteye gufata icyemezo cyo guhagarika umuco wo kudahana.

Kwiyemeza gukurikirana abajenosideri bari mu Bwongereza kandi bije bikurikira ubusabe bw’igihe kinini bwa Leta y’u Rwanda ndetse n’ubw’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bakomeje gusaba ko Ubwongeraza butakomeza kuba indiri y’abajenosideri.

Nyuma y’ayo magambo ya Boris Johnson, inkoramaraso zirimo Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Céléstin Ugirashebuja, Céléstin Mutabaruka, Emmanuel Nteziryayo na Charles Munyaneza, zahiye ubwoba, ndetse amakuru dukesha abantu bari hafi y’aba bicanyi aravuga ko batangiye kugerageza kuva mu Bwongereza rwihishwa. Ubu baravugana n’abandi bajenosideri bari hirya no hino mu Burayi, cyane cyane mu bihugu bituranye n’Ubwongereza, ndetse n’abari muri Afrika, nka Kongo-Kinshasa, Malawi, Zambiya, Afrika y’Efpo n’ahandi, ngo babashakire uko babasanga aho bari.

Ayo makuru kandi aravuga ko interahamwe-mpuzamugambi zo mu Bubiligi ndetse na ba bana bazo bibumbiye muri Jambo ASBL, batangiye gukusanya amafaranga yo gufasha abo bajenosideri kuva mu Bwongereza, byabananira ayo mafaranga akazabafasha mu kwishyura abanyamategeko ubwo bazaba bagejejwe imbere ya sentare!

Ese ubundi abo bajenosideri ni bantu ki?
Vincet Bajinya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yategekaga ikigo cya ONAPO, akaba yarayoboye ubwicanyi bu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.
Céléstin Mutabaruka we yari Deregiteri w’umushinga w’ubuhizi wa Crête-Zaïre-Nil, akaba ari umwe mu bateguye bakanayobora ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

Ubu yigize “umuvugabutumwa” w’itorero ry’Abapantekote, nk’impyisi yambaye uruhu rw’intama.
Charles Munyaneza yari Burugumesitiri wa Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kimwe na Emanuel Nteziryayo wari Burugumesitiri wa Mudasomwa muri iyo perefegitura, na Céléstin Ugirashebuja we wategekaga iyari Komini Kigoma muri Gitarama. Muri ayo makomini haguye Abatutsi batabarika,kubera amabwiriza y’izi nkoramaraso.

Igitangaje ariko, mu mwaka wa 2017 Urukiko Rukuru aho mu Bwongereza rwashimangiye ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aba bantu 5 bakoze ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuva icyo gihe ntibaburanishijwe cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda. Amaherezo y’inzira ni mu nzu ariko,ubanza noneho akabo kashobotse. Kabone n’ubwo bashobora gutoroka ubutabera bwo mu Bwongereza nk’uko barimo kubigerageza, aho bazajya hose bazafatwa, cyangwa bapfe bangara nka Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

2022-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ubwanditsi 03 Dec 2018
N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

Ubwanditsi 21 May 2021
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Ubwanditsi 08 Aug 2021
Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 20 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga
IKORANABUHANGA

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari,  anaganira n’abacuruzi
Mu Rwanda

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama
Mu Rwanda

Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama

Ubwanditsi 12 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru