• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026

Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 20 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Volleyball (CAVB) ryatangaje ko Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026 yimuriwe i Tunis muri Tunisia, aho kuba i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari biteganyijwe.

CAVB yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko amashyirahamwe ya Volleyball yo mu bihugu bitandukanye muri Afurika agejeje ku buyobozi bwabo impungenge ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano by’amatsinda yabo mu gihe azaba yerekeje i Kinshasa.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Inama y’Ubuyobozi ya CAVB yafashe icyemezo cyo kwimurira iri rushanwa muri Tunisia, ishimangira ko icyemezo cyafashwe kubera impamvu z’ubuzima n’umutekano gusa.

Amatariki mashya ya Shampiyona izabera i Tunis kuva ku wa 13 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026.

13 Nzeri: Amakipe azagera muri Tunisia

14 Nzeri: Inama ya tekiniki

15–25 Nzeri: Gutangira nyirizina kw’imikino Nyafurika

26 Nzeri: Amakipe azasubira mu bihugu byayo

Mbere, iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera i Kinshasa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Nzeri 2026, hakaba ari naho hari kuzashakirwa uwanya w’itike y’Imikino Olempike n’Igikombe cy’Isi

Iyi Shampiyona izaba ifite agaciro gakomeye kuko izanatanga amahirwe yo gushaka itike y’Imikino Olempike ya Los Angeles 2028 (LA2028) ndetse n’Igikombe cy’Isi cya Volleyball 2027.

Nyuma yo kwimurirwa muri Tunisia, amakipe y’ibihugu azakomeza imyiteguro y’iri rushanwa rikomeye, rizaba rihuza ibihugu bikomeye muri Volleyball muri Afurika ndetse rifite n’uruhare mu gushaka itike y’amarushanwa abiri akomeye ku rwego rw’Isi.

ImageImage

2026-08-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ubwanditsi 06 May 2025
Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2022
Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi
Mu Rwanda

Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Ubwanditsi 09 Jun 2017
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite
Amakuru

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite

Ubwanditsi 19 Apr 2023
Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa
IMIKINO

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru