• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Ubwanditsi 23 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta masezerano y’ibanga yigeze ashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru.

Kohereza abimukira mu Rwanda bimaze iminsi bishyushywa cyane n’ibinyamakuru byo muri Israel, nk’ aho kuri iki Cyumweru, Haaretz yatangaje ko urwego rushinzwe abimukira rwatangiye kumenyesha abari muri icyo gihugu mu nkambi ya Holot, ko bagomba gutangira kwitegura kujyanwa mu Rwanda cyangwa bakajya muri gereza ya Saharonim.

Cyongeye gutangaza ko abimukira, kuri uyu wa Mbere bakoraniye imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel bamagana icyemezo Guverinoma y’icyo gihugu yafashe cyo kubohereza ku gahato.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko muri ibi bihe birimo abimukira benshi, yifuza kongera gushimangira ubushake bwayo mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose mu gufasha aba bagabo, abagore n’abana bari kwisanga bagana iy’ubuhungiro.

Ariko ku birebana n’abimukira bo muri Israel, Guverinoma yagize iti “Igendeye ku bihuha bimaze iminsi mu itangazamakuru, Guverinoma y’u Rwanda irifuza kuvuga ko itigeze isinya amasezerano y’ibanga na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika.”

Yashimangiye ko ifite ubushake bwo kuba yafasha abimukira kubera urukundo igihugu gifite abavandimwe bacyo b’abanyafurika bari kwisanga barohamye mu nyanja cyangwa bakagurishwa nk’abacakara, nk’ibiheruka kugaragara muri Libya.

Yakomeje igira iti “U Rwanda rwiteguye gufasha uko rushoboye kose, mu kwakira uwo ariwe wese ugeze ku mupaka warwo akeneye aho kuba, ku bushake kandi nta mananiza.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata umwanzuro wo kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30 nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhurirayo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Ikibazo cy’abimukira bari muri Israel biganjemo abo muri Eritrea na Sudani, cyagiye kivugwa kenshi ko Israel iri kubahatira kujyanwa mu Rwanda na Uganda, utabyemeye agafungwa.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byavugaga ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira ndetse nawe agahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda.

Ejo nibwo Haaretz yatangaje ko ibihumbi by’abimukira bigaragambirije kuri Ambasade y’u Rwanda muri Israel, ku wa 22 Mutarama, bagaragaza ko badashaka kurwoherezwamo.

Soma inkuru hao: Israel: Abimukira Bava Muri Eritrea Bateguye Imyigaragambyo Ikomeye Imbere Ya Ambasade Y’u Rwanda

Ubwanditsi

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.
ITOHOZA

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli  [AIPAC Policy Conference]
POLITIKI

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.
Amakuru

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru