• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Ubwanditsi 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kuri uyu wa Kane ashobora kugezwa bwa mbere imbere y’urukiko rwa gisirikare nyuma y’amezi asaga abiri afunze, aho ashobora gushinjwa ibyaha bigera kuri bine nk’uko amakuru yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu avuga.

Gen Kale Kayihura wamaze imyaka 13 akuriye igipolisi cya Uganda ategerejweho kugezwa imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gukoresha umwanya we mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwirengagiza inshingano ze.

Biteganyijwe ko ashobora kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane, itariki 23 Kanama 2018.

Nubwo byavuzwe gutyo, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko uru rukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Kane rwerekeza mu majyaruguru ya Uganda muri Gulu aho ruba rugiye kumva urubanza rwa Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine). Uyu akaba yavuze ko kuba perezida w’uru rukiko, Lt Gen Andrew Gutti ategerejwe mu majyaruguru kubw’ibyo bikaba bishobora kutaza kumukundira no kuba Makindye kumva urundi rubanza.

Gusa, ngo byashobokaga ko ashobora kubanza kumva urubanza rwa Kayihura muri iki gitondo mbere yo kwerekeza muri Gulu kumva ikibazo cya Kyagulanyi.

Bamwe mu bayobozi bakuru bavuga ko Kayihura ashinjwa byibuze ibyaha bigera kuri bine, birimo icyo gucyura ku ngufu uwahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Lt Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda mbere yo kugarurwa mu Rwanda mu Ukwakira mu 2013, yaje guhanwa n’urukiko mu Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kugeza ubu abandi bapolisi ba Uganda barimo Joel Aguma na Nixon Agasirwe nabo barafunze bashinjwa uruhare mu gucyura Lt Joel Mutabazi.

Iki kinyamakuru ariko gikomeza kivuga ko cyo kitarabona urupapuro rugaragaza ibyaha Kayihura ashinjwa. Ariko, abakoranye na Kayihura batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko ubwo Mutabazi yasubizwaga mu Rwanda, Gen kayihura atari muri Uganda kandi atigeze atanga amabwiriza yo gufata Mutabazi.

Ikindi cyaha Kayihura ashobora gushinjwa ngo ni icyo kuba yaragize uruhare mu itoroka ry’uwari ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho mu gipolisi, Amos Ngabirano. Uyu unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ngo yabashije guhunga igihugu bucece nyuma yo kumenya ko yatangiye gukorwaho iperereza.

Ngabirano ngo akaba yarashinjwaga ruswa no kumena amabanga arebana n’umutekano w’igihugu ariko we akabihakana avuga ko azira umubano wa hafi yari afitanye na Kayihura. Kugeza ubu nta wuzi aho aherereye nubwo ngo hari inshuti ze zamubonye I Dubai.

Ikibazo cy’imbunda

Icyaha cya gatatu ngo Gen kayihura ashobora gushinjwa ni icyo kua yarahaye amabwiriza akoresheje umunwa CP Frank Mwesigwa yo kohereza imbunda zigera ku 3,000 ku Ishuri rya Polisi rya Kabalye.

Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima ariko akaba aherutse guhakana amakuru yavugaga ko muri iri shuri haburiye imbunda zigera ku 4,000 ndetse yongeraho ko nta perereza azi riri gukorwa na CMI cyangwa ISO kuri iki kibazo.

Icyaha cya kane rero ngo ashobora gushinjwa ni icyo guha intwaro Abdul Kitatta, umuyobozi w’umutwe wiswe Boda Boda 2010, aho bivugwa ko Kayihura yawuhaye imbunda n’amasasu.

Abayobozi bavuganye na Chimpreports kandi bakomeje bavuga ko iperereza rishobora kuba ryarataye ikirego cyo kwica AIGP Andrew Kaweesi kuko ibimenyetso byashinjaga Kayihura byasanzwe bishobora kuba byarahimbwe.

Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi akuwe ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde kuwa 13 Kamena ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye.

Gen Kayihura mbere yaho akaba yaragaragaraga nk’umwizerwa wa Perezida Museveni ariko kumwizera bigenda bigabanyuka mu bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’uwari minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde.

Raporo z’inzego z’ubutasi ku mubano Kayihura ngo yaba yari afitanye na Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu itarebana neza n’iya Uganda ngo nazo zaba zarabaye intandaro z’itabwa muri yombi rye.

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame

Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo
POLITIKI

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Ubwanditsi 07 Dec 2017
APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup
Amakuru

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu
INKURU NYAMUKURU

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Ubwanditsi 29 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru