• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo
Lindiwe

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere taliki 12 ugushyingo, Ministiri Lindiwe Sisulu ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Africa y’epfo yatangaje ko akazi gakomeje ko kugarura umubano mwiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ko nyuma yaho Aba Perezida bombi bahaye akazi ba ministiri b’ububanyi n’amahanga ko gukora ibishoboka byose umubano hagati y’ibihugu byombi ugasubira k’umurongo, akazi gakomeje.

Muri Werurwe 2018, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Ramaphosa yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, igomba gusinyirwamo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo mu kwezi gushize, asimbuye Jacob Zuma wahatiwe kwegura, akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre, Andrew Mwenda yabajije Perezida Ramaphosa icyo atekereza ku kibazo cy’abantu bagorwa no kugera muri Afurika y’Epfo, mu gihe uyu mugabane uhanganye n’ikibazo cyo kwishyira hamwe no gushyiraho isoko rimwe.

Ramaphosa mu ijwi rituje yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Ni ijambo ryahise ryakirizwa urwamo rw’ibyishimo, bamwe bakoma akaruru abandi batanga amashyi y’urufaya, bitewe n’igihe iki kibazo cyari kimaze kandi kiremereye Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, tukaba dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”

Perezida w’u Rwanda n’uwa Africa y’epfo hamwe na ba Ministiri b’ububanyi n’amahanga baganira k’umubano w’ibihugu byombi

“Barabikoraho batuzanire igisubizo, ubundi njye na Perezida Kagame tubikemure dushyira umukono ku byo aba badamu batuzanira ku meza. Niba mushaka kugira uwo mutera ibuye, azabe muri aba bashiki bacu beza. Bagiye gukemura iki kibazo, mugishyire mu gatebo k’ibyarangije gukemurwa.”

Umubano wabaye mubi gute?

Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe.

Muri icyo gihe Afurika y’Epfo yanirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.

Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.

Nyuma y’icyo gihe hagiye hageragezwa ibiganiro hagategerezwa ko byazatanga umusaruro ariko ntibishoboke, ugasanga Abanyafurika y’Epfo boroherwa no kuza mu Rwanda ariko abashka kujyayo bikagorana.

Muricyo  kiganiro n’abanyamakuru nibwo Ministiri Lindiwe Sisulu yatangaje ko yahuye na Kayumba Nyamwasa akamumenyesha ko umubano w’u Rwanda na Africa y’epfo ari ingenzi ku bihugu byombi ariko kandi Ministiri yanagarutse mu kiganiro n’itangazamakuru ku bikorwa bya Kayumba leta y’u Rwanda ihora ivuga ko bibangamiye umutekano wayo, avuga ko atari impamvu nyamukuru mu biganiro byo kongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku buyobozi Jacob Zuma wahatiwe kwegura n’ubu agikurikiranyweho ibyaha bya ruswa, ibihugu byombi byagerageje kuganira ariko ntihagira umuti uboneka.

2018-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018
U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Ubwanditsi 17 Jun 2022

2 Ibitekerezo

  1. Karomba Roge
    November 14, 20183:19 am -

    None ko mutatubwiye ukuntu uyu Ministri wububanyi na amahanga wa Africa Yepfo Lindiwe Sisulu asaba ko Goverment yu U Rwanda ishyikirana n ‘ishyaka ya Kayumba Nyamwasa RNC ?
    Ibi biratangazwa nibinyamakuru byinshi kandi na Ministri Lindiwe yabivuze kuli za Media zitandukanye.

    Subiza
    • Clarisse Nunu
      November 14, 20183:26 am -

      Yego Roge… ibi natwe twabyumvise aliko nta kintu kili muli iyi nkuru yatangajwe na RUSHYASHYA… babitarutse kandi alicyo kintu kili kuvugwa cyane.. Reka mujye muduha amakuru yose adafifitse .. dore ko dukunda gusoma inkuru zanyu.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’abakinnyi ba PSG mu Rwanda, bahuye n’abana babarizwa mu irerero iyi kipe yashinze i Huye
Amakuru

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’abakinnyi ba PSG mu Rwanda, bahuye n’abana babarizwa mu irerero iyi kipe yashinze i Huye

Ubwanditsi 03 May 2022
Ese ni iki cyagufasha kumenya ko Umukobwa ari Isugi cyangwa yabutakaje
HIRYA NO HINO

Ese ni iki cyagufasha kumenya ko Umukobwa ari Isugi cyangwa yabutakaje

Ubwanditsi 13 May 2017
Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame
Mu Mahanga

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ubwanditsi 12 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru