• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo
Lindiwe

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Editorial 13 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere taliki 12 ugushyingo, Ministiri Lindiwe Sisulu ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Africa y’epfo yatangaje ko akazi gakomeje ko kugarura umubano mwiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ko nyuma yaho Aba Perezida bombi bahaye akazi ba ministiri b’ububanyi n’amahanga ko gukora ibishoboka byose umubano hagati y’ibihugu byombi ugasubira k’umurongo, akazi gakomeje.

Muri Werurwe 2018, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Ramaphosa yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, igomba gusinyirwamo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo mu kwezi gushize, asimbuye Jacob Zuma wahatiwe kwegura, akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre, Andrew Mwenda yabajije Perezida Ramaphosa icyo atekereza ku kibazo cy’abantu bagorwa no kugera muri Afurika y’Epfo, mu gihe uyu mugabane uhanganye n’ikibazo cyo kwishyira hamwe no gushyiraho isoko rimwe.

Ramaphosa mu ijwi rituje yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Ni ijambo ryahise ryakirizwa urwamo rw’ibyishimo, bamwe bakoma akaruru abandi batanga amashyi y’urufaya, bitewe n’igihe iki kibazo cyari kimaze kandi kiremereye Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, tukaba dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”

Perezida w’u Rwanda n’uwa Africa y’epfo hamwe na ba Ministiri b’ububanyi n’amahanga baganira k’umubano w’ibihugu byombi

“Barabikoraho batuzanire igisubizo, ubundi njye na Perezida Kagame tubikemure dushyira umukono ku byo aba badamu batuzanira ku meza. Niba mushaka kugira uwo mutera ibuye, azabe muri aba bashiki bacu beza. Bagiye gukemura iki kibazo, mugishyire mu gatebo k’ibyarangije gukemurwa.”

Umubano wabaye mubi gute?

Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe.

Muri icyo gihe Afurika y’Epfo yanirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.

Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.

Nyuma y’icyo gihe hagiye hageragezwa ibiganiro hagategerezwa ko byazatanga umusaruro ariko ntibishoboke, ugasanga Abanyafurika y’Epfo boroherwa no kuza mu Rwanda ariko abashka kujyayo bikagorana.

Muricyo  kiganiro n’abanyamakuru nibwo Ministiri Lindiwe Sisulu yatangaje ko yahuye na Kayumba Nyamwasa akamumenyesha ko umubano w’u Rwanda na Africa y’epfo ari ingenzi ku bihugu byombi ariko kandi Ministiri yanagarutse mu kiganiro n’itangazamakuru ku bikorwa bya Kayumba leta y’u Rwanda ihora ivuga ko bibangamiye umutekano wayo, avuga ko atari impamvu nyamukuru mu biganiro byo kongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku buyobozi Jacob Zuma wahatiwe kwegura n’ubu agikurikiranyweho ibyaha bya ruswa, ibihugu byombi byagerageje kuganira ariko ntihagira umuti uboneka.

2018-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Editorial 30 Oct 2020
Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Editorial 12 Jul 2019
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024
Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Editorial 17 Jul 2021

2 Ibitekerezo

  1. Karomba Roge
    November 14, 20183:19 am -

    None ko mutatubwiye ukuntu uyu Ministri wububanyi na amahanga wa Africa Yepfo Lindiwe Sisulu asaba ko Goverment yu U Rwanda ishyikirana n ‘ishyaka ya Kayumba Nyamwasa RNC ?
    Ibi biratangazwa nibinyamakuru byinshi kandi na Ministri Lindiwe yabivuze kuli za Media zitandukanye.

    Subiza
    • Clarisse Nunu
      November 14, 20183:26 am -

      Yego Roge… ibi natwe twabyumvise aliko nta kintu kili muli iyi nkuru yatangajwe na RUSHYASHYA… babitarutse kandi alicyo kintu kili kuvugwa cyane.. Reka mujye muduha amakuru yose adafifitse .. dore ko dukunda gusoma inkuru zanyu.

      Subiza

Leave a Reply to Karomba Roge Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu
Amakuru

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 01 Feb 2022
Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo
Mu Rwanda

Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Editorial 14 Mar 2017
Uvira : Intambara iraca ibintu
Mu Mahanga

Uvira : Intambara iraca ibintu

Editorial 28 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru