• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

RUSHYASHYA 22 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Lt Col Uwihoreye Charles wari umuyobozi w’Ingabo muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1991 yahawe amabwiriza na Habyarimana yo kwica imfungwa za politiki zari zahafungiwe ngo bizitirirwe Inkotanyi aratsemba, ahitamo kutumvira abamukuriye aho kumena amaraso y’inzirakarengane.

Lt Col Uwihoreye mbere yo kuyobora Ingabo mu Ruhengeri yari Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y’u Rwanda ndetse anabifitemo ubumenyi buhambaye kuko yari yarabiherewe amasomo mu Bubiligi.

Byatumye abanza kugirwa umuyobozi w’ishuri rya jandarumori ryitwaga EGENA (Poste de Commandant de l’Ecole de Police de Musanze: ex-EGENA), ryatangirwagamo amasomo y’abitegura kuba abajandarume ndetse nyuma aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y’u Rwanda.

Ni inshingano yakoze kugeza mu 1991 ubwo yasimburwaga na Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi maze ahita yimurirwa mu Ngabo z’Igihugu ari bwo yagirwaga umuyobozi w’ingabo mu Ruhengeri ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rumaze gutangira.

Uwo mugabo waje kwitaba Imana mu 2009 azize uburwayi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umwe mu boherejwe mu Butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Mu buhamya yasize yanditse, yagaragaje uburyo kwitandukanya n’umugambi w’ingabo za Habyarimana wa Jenoside biza gutuma afungwa imyaka bamushinja kuba icyitso cy’Inkotanyi.

Ubwo buhamya buvugwa na Karutubusa Alphonsine bugaragaza ko ubwo Lt Col Uwihoreye yari ahagarariye Ingabo mu Ruhengeri urugamba rwo kubohora Igihugu rumaze gutangira hoherejwe ingabo z’Abafaransa ngo ziharinde ariko zimara igihe gito zigenda nta kigaragara zikoze zivuga ko zahawe amabwiriza n’Igihugu cyazo yo kutivanga mu ntambara.

Bukomeza bugaragaza ko mu gitero cy’Inkotanyi cyari kigamije kubohoza imfungwa za politiki zari zifungiye mu Ruhengeri ari bwo yanze kumvira amabwiriza y’abamukuriye bashakaga ko amena amaraso.

Karutubusa ati “Ku wa 22 Mutarama 1991 Ruhengeri yaratewe amasasu yumvikana mu cyerekezo cya Muhabura ariko igitero nticyakomeza. Uwo munsi nyuma abasirikare bo mu mutwe warindaga Habyarimana bakuriwe na Maj. Mugemana baje mu Ruhengeri ntabizi ariko nza kumenya ko bari bafite inshingano zo kunyica. […]”.

Yakomeje avuga ko bukeye bwaho amasasu menshi yumvikanye mu Kinigi mu masaha mu gitondo urusaku rugenda rusatira umujyi ndetse ubwo Inkotanyi zahageraga ngo abasirikare ba Leta barirutse, Lt Col Uwihoreye asa n’usigaye wenyine ariko hari amabwiriza yari yabanje guhabwa arayanga.

Ati “Mbere y’uko zihagera Col Sagatwa wari Umunyamabanga wa Habyarimana yampamagaye kuri telefone ambwira ko nica imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri mubwira ko ibyo bitemewe mu mategeko y’intambara.”

“Mu kandi kanya yarongeye arampamagara arambwira ngo ‘Perezida avuze ngo wice abari muri gereza bazavuga ko bishwe n’Inkotanyi’ ndongera ndamuhakanira. Mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo Inkotanyi zaje zifungura Gereza zitwara bamwe mu bari bayifungiyemo.”

Yakomeje agaragaza ku mugoroba w’uwo munsi yaje kumenyeshwa ko yimuriwe i Kigali nyuma ajyanwa muri gereza yitwaga 1930, afungwa adakorewe dosiye ndetse ahamya ko yashoboraga kwicwa igihe icyo ari cyo cyose.

Nyuma Habyarimana yaje kuvugira ijambo kuri Radio Rwanda ribwira Abanyarwanda ko Lt Col Uwihoreye ari we watumye Inkotanyi zigera mu Ruhengeri ndetse noneho akorerwa dosiye ariko kuko itari ikurikije amategeko bituma ajya mu nkiko ndetse aratsinda.

Yatsinze imanza eshatu zose ariko Leta yanga kumusubiza uburenganzira bwe.

Ati “Maze gutsinda izo manza zose Leta yanze kunsubiza mu rwego rwa Ofisiye ngo mbone amapeti nagombaga kubona iyo ntahohoterwa kandi ngahabwa n’amafaranga ajyanye n’ayo mapeti. Nakomeje kubuzwa uburyo mbura akazi hose bituma niyambaza uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda.”

Ubwo buhamya bukomeza bugaragaza ko Lt Col Uwihoreye yakomeje kubaho mu buzima bubi butamworoheye kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasha guhungira mu Burundi n’umuryango we.

Nyuma yaje guhungira mu Bufaransa ariko agenda yamaze kumenyesha FPR Inkotanyi ko yiteguye gukorana na yo bituma muri Nyakanga 1994 ahunguka ariko abana be bane n’umugore we basigarayo.

2026-03-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 05 Mar 2017
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Ubwanditsi 02 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Ubwanditsi 10 Sep 2025
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC  intsinzi mu irushanwa nyafurika
Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo
Mu Mahanga

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru