• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

RUSHYASHYA 22 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Lt Col Uwihoreye Charles wari umuyobozi w’Ingabo muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1991 yahawe amabwiriza na Habyarimana yo kwica imfungwa za politiki zari zahafungiwe ngo bizitirirwe Inkotanyi aratsemba, ahitamo kutumvira abamukuriye aho kumena amaraso y’inzirakarengane.

Lt Col Uwihoreye mbere yo kuyobora Ingabo mu Ruhengeri yari Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y’u Rwanda ndetse anabifitemo ubumenyi buhambaye kuko yari yarabiherewe amasomo mu Bubiligi.

Byatumye abanza kugirwa umuyobozi w’ishuri rya jandarumori ryitwaga EGENA (Poste de Commandant de l’Ecole de Police de Musanze: ex-EGENA), ryatangirwagamo amasomo y’abitegura kuba abajandarume ndetse nyuma aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y’u Rwanda.

Ni inshingano yakoze kugeza mu 1991 ubwo yasimburwaga na Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi maze ahita yimurirwa mu Ngabo z’Igihugu ari bwo yagirwaga umuyobozi w’ingabo mu Ruhengeri ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rumaze gutangira.

Uwo mugabo waje kwitaba Imana mu 2009 azize uburwayi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umwe mu boherejwe mu Butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Mu buhamya yasize yanditse, yagaragaje uburyo kwitandukanya n’umugambi w’ingabo za Habyarimana wa Jenoside biza gutuma afungwa imyaka bamushinja kuba icyitso cy’Inkotanyi.

Ubwo buhamya buvugwa na Karutubusa Alphonsine bugaragaza ko ubwo Lt Col Uwihoreye yari ahagarariye Ingabo mu Ruhengeri urugamba rwo kubohora Igihugu rumaze gutangira hoherejwe ingabo z’Abafaransa ngo ziharinde ariko zimara igihe gito zigenda nta kigaragara zikoze zivuga ko zahawe amabwiriza n’Igihugu cyazo yo kutivanga mu ntambara.

Bukomeza bugaragaza ko mu gitero cy’Inkotanyi cyari kigamije kubohoza imfungwa za politiki zari zifungiye mu Ruhengeri ari bwo yanze kumvira amabwiriza y’abamukuriye bashakaga ko amena amaraso.

Karutubusa ati “Ku wa 22 Mutarama 1991 Ruhengeri yaratewe amasasu yumvikana mu cyerekezo cya Muhabura ariko igitero nticyakomeza. Uwo munsi nyuma abasirikare bo mu mutwe warindaga Habyarimana bakuriwe na Maj. Mugemana baje mu Ruhengeri ntabizi ariko nza kumenya ko bari bafite inshingano zo kunyica. […]”.

Yakomeje avuga ko bukeye bwaho amasasu menshi yumvikanye mu Kinigi mu masaha mu gitondo urusaku rugenda rusatira umujyi ndetse ubwo Inkotanyi zahageraga ngo abasirikare ba Leta barirutse, Lt Col Uwihoreye asa n’usigaye wenyine ariko hari amabwiriza yari yabanje guhabwa arayanga.

Ati “Mbere y’uko zihagera Col Sagatwa wari Umunyamabanga wa Habyarimana yampamagaye kuri telefone ambwira ko nica imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri mubwira ko ibyo bitemewe mu mategeko y’intambara.”

“Mu kandi kanya yarongeye arampamagara arambwira ngo ‘Perezida avuze ngo wice abari muri gereza bazavuga ko bishwe n’Inkotanyi’ ndongera ndamuhakanira. Mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo Inkotanyi zaje zifungura Gereza zitwara bamwe mu bari bayifungiyemo.”

Yakomeje agaragaza ku mugoroba w’uwo munsi yaje kumenyeshwa ko yimuriwe i Kigali nyuma ajyanwa muri gereza yitwaga 1930, afungwa adakorewe dosiye ndetse ahamya ko yashoboraga kwicwa igihe icyo ari cyo cyose.

Nyuma Habyarimana yaje kuvugira ijambo kuri Radio Rwanda ribwira Abanyarwanda ko Lt Col Uwihoreye ari we watumye Inkotanyi zigera mu Ruhengeri ndetse noneho akorerwa dosiye ariko kuko itari ikurikije amategeko bituma ajya mu nkiko ndetse aratsinda.

Yatsinze imanza eshatu zose ariko Leta yanga kumusubiza uburenganzira bwe.

Ati “Maze gutsinda izo manza zose Leta yanze kunsubiza mu rwego rwa Ofisiye ngo mbone amapeti nagombaga kubona iyo ntahohoterwa kandi ngahabwa n’amafaranga ajyanye n’ayo mapeti. Nakomeje kubuzwa uburyo mbura akazi hose bituma niyambaza uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda.”

Ubwo buhamya bukomeza bugaragaza ko Lt Col Uwihoreye yakomeje kubaho mu buzima bubi butamworoheye kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasha guhungira mu Burundi n’umuryango we.

Nyuma yaje guhungira mu Bufaransa ariko agenda yamaze kumenyesha FPR Inkotanyi ko yiteguye gukorana na yo bituma muri Nyakanga 1994 ahunguka ariko abana be bane n’umugore we basigarayo.

2026-03-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

Ubwanditsi 23 Feb 2018
APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Ubwanditsi 01 Feb 2025
Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Ubwanditsi 03 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka
Amakuru

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada
SHOWBIZ

Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15
ITOHOZA

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Ubwanditsi 03 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru