• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Ubwanditsi 03 Mar 2017 ITOHOZA

Umunyarwanda utuye Cedar Rapids muri leta ya Iowa muri Amerika ejo urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 kubera yuko yabeshye ko yacitse ku icumu igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 94.

Amakuru yasohotse henshi mu bitangazamakuru bya Amerika asobanura yuko asoma urubanza umucamanza, Linder Reader, yavuze yuko yemera adashidikanya ko Gervais Ngombwa yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ngo ariko ibihano kuri ibyo byaha abihariye ubutabera bw’u Rwanda kuko rumushakisha ngo kandi akaba azahita yoherezwa mu Rwanda nyuma yo kurangiza icyo gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n’urwo rukiko ruri muri Iowa y’amajyaruguru !

Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Rich Murphy, yabwiye urukiko yuko Gervais Ngombwa w’imyaka 57 y’amavuko ngo ari umuntu mubi cyane udakwiye kuba yari atuye muri sosiyete y’Abanyamerika. Ngo mu gihe cya Jenoside mu Rwanda yari ayoboye agatsiko k’abicanyi kamufashaga gutsemba Abatutsi bakoresheje imihoro. Ngo ibimenyetso bidashidikanywaho byemeza yuko umuhoro wa Ngombwa yawumarishije abantu benshi !

Akavuga kandi yuko Ngombwa yaje muri Amerika ahunze ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside, ahageze abeshya yuko ari umucikacumu bimuhesha, we n’umuryango we, uruhushya rwo gutura muri Amerika nk’impunzi.

Uwo mushinjacyaha yasobanuriye urukiko yuko kugira ngo Ngombwa abone ubuhungiro muri Amerika yabeshye yuko avukana n’uwari Minisitiri w’intebe, Faustin Twagiramungu, ngo ibyo bigatuma yibasirwa aho yari mu nkambi y’impunzi muri Tanzania ngo kandi akaba atari gusubira mu Rwanda ngo kuko na Twagiramungu yahahungiye mu Bubiligi. Ngo ibyo binyoma byatumye abona ubuhungiro muri Amerika mu 1998 !

Kuri icyo kibazo cyo kuvukana na Twagiramyngu, Ngombwa yireguraga avuga yuko atavugaga kuvukana mu inda imwe, ngo ahubwo yavugaga kuvukana muri politike ! Urukiko rwasanze uko kwiregura kwe nta shingiro gufite !

Abanyamakuru bari aho Iowa mu rukiko bavuga yuko Ngombwa amaze gukatirwa icyo gifungo cy’imyaka 15 yagerageje kuzamura amaboko ngo asezere ku muryango we ariko biramugora kuko yari mu mapingu. Uwo muryango ugizwe n’umugore n’abana umunani.

Ngombwa yatangiye guhura n’ibibazo muri 2013 ubwo Polisi yamutaga muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kuriganya ikigo cy’ubwishingizi. PoLisi yavugaga yuko ngombwa yitwikiye, ku bushake, inzu yari atuyemo agashaka yuko icyo kigo cy’ubwishingizi kimwishyura nk’uwahishije inzu ku buryo butamuturutseho. Iyo nzu yari yarayihawe n’umuryango w’abagiraneza witwa Habitant for Humanity.

Ngo aho hantu Ngombwa yari atuye yarangagwa no kujya mu rusengero cyane ! Ngo ku manywa yakoraga akazi k’ubuzamu mu kugo cy’ishuli, naho ninjoro agakora akazi k’isuku muri hoteli.

-6001.jpg

Gervais Ngombwa

Casmiry Kayumba

2017-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Ubwanditsi 18 May 2017
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?
Amakuru

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu
IMIKINO

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Ubwanditsi 30 May 2018
Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Mu Mahanga

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru