Mu minsi ishize ingabo za M23 zakoze ibikorwa bya gisirikari byo gusaka ibitaro aho ingabo za FARDC, wazalendo na FDLR zari zahungiye ziyise abarwayi kandi ari abarwanyi. Kugeza ubu abarenga 130 bamaze gufatwa bihishe mu bitaro ndetse n’intwaro zabo. Ibi byabaye nyuma yuko aba barwanyi bihishe bafite intwaro bateza umutekano muke mu mugi wa Goma maze Guverinoma ya Tshisekedi ikabyitirira M23.
Nyuma yo gukura abarwanyi bose mu bitaro biherereye muri Goma, MONUSCO yatangaje ko ibitaro byatewe kandi M23 yakoze ibikorwa bya gisirikari kuburyo bujyanye n’amategeko mpuzamahanga, ibikorwa kandi byarengeraga abarwayi n’abaganga barimuri ibyo bitaro babatandukanya n’abarwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba.
Intego nkuko byatangajwe na M23 kwari ugushakira umutekano nyamukuru ibitaro nizindi nzu zihurirwamo n’abandi bantu benshi. Ibi bikorwa kandi byakozwe hamaze kuganirwa n’impande zose cyane cyane abafite ibikorwa remezo nk’ibitaro n’ibindi
Nyuma yiki gikorwa, MONUSCO, imaze imyaka isaga 26 muri Congo ntacyo yakoze kigaragara, yamaganye iki gikorwa cyo kugarura umutekano mu bitaro byo muriGoma kuko kigaragaza intege nke zayo ko ntacyo imaze mu gihe M23 yigaragaje mu gihe gitoya.