• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Ubwanditsi 06 Nov 2018 ITOHOZA

Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’URwanda rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa avuga ko ubwo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali haterwaga gerenade, yari mu Rwanda mu kiriyo cy’umubyeyi we.

Kayumba Nyamwasa yari amabasaderi w’U Rwanda mu buhinde. Yaje kuza mu Rwanda gushyingura umubyeyi we ari nabwo kuwa 19 Gashyantare  2010 haterwaga gerenade mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo kuwa 28 Gashyantare 2018 yahunze igihugu avuye mu Buhinde yererekeza  muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2011 urukiko rwamukatiye gufungwa adahari  imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kayumba Nyamwasa  yavuze ko  icyari cyamuvanye mu Buhinde ari ugushyingura umubyeyi we  agahakana ibyo gucura umugambi wo gutera amagerenade.

Ati” (…) Urabona Mugenzi (Umunyamakuru)  navuye mu Buhinde ngiye  gushyingura umubyeyi wanjye, urumva naravuye mu Buhinde nikoreye amagurunedi, kujya gutera amagurunedi mu Rwanda  no gushyingura.”

Kayumba yakomeje avuga  ko igihe ibi bisasu byaterwaga ku Kicukiro n’ahandi mu Mujyi wa Kigali yari mu mwiherero  ku Gisenyi.

Yagize ati” Ibyo bavuga by’amagurunedi byabaye twagiye  mu mwihererero ku Gisenyi na njye nari mpari.(…) Twari mu nama n’ibyo bintu byabaye. Nyuma y’iyo nama twasubiye i Kigali, nahamaze iminsi. Urumva nari gutera amagerenade maze nkahamara iyo minsi yose.”

Hari abatangabuhamya bashinja Kayumba ibyo we ahakana

Mu bimenyetso byagaragajwe  harimo ubuhamya bw’abagize RNC bohererejwe na Kayumba abasaba kugirana ubufatanye na FDLR.

Mu gihe cy’urubanza rwa Rukundo Patrick uzwi nka Jean Marie Vianney Ngabonziza wahamijwe ibyaha akaba ari gukora igihano muri gereza, yemeye ko Kayumba yamwohereje we n’abandi bagize RNC, kugira ngo bajye kuganira na FDLR uburyo bakwiyunga.

Ubundi buhamya ni ubw’abafashwe bagiye mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo (RDC), bari boherejwe ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa.

Ubwo babazwaga, aba bahishuye umugambi wa RNC wo kuba bari bajyanywe mu myitozo ya gisirikare, uko bafashijwe n’abayobozi bo hejuru bashinzwe ubuhuzabikorwa muri RNC (bamwe muri bo amazina yabo ari muri izi nyandiko zizoherezwa muri Afurika y’Epfo) n’uko bari bajyanywe muri RDC.

Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.

Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa ko Kayumba  yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.

Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.

Ibi bigarutse mu mitwe ya benshi nyuma yaho ikinyamakuru cyo muri Uganda Virunga Post gitangaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC abamo.

Kayumba Nyamwasa  yigeze kuba umugaba w’ingabo  z’U Rwanda afite ipeti rya Lt. Gen kuva mu 1998 kugeza mu 2002. Uyu mugabo w’imyaka 56 yaje guhungira mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse yifatanyije na bagenzi be bahoze mu gisirikare cy’U Rwanda bashinga ishyaka ryitwa Rwanda National Congress (RNC).

2018-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Ubwanditsi 12 Mar 2016
RNC: UMUYOBOKE WAYO MU BUBILIGI ARASHINJWA GUHOHOTERA ABAGORE

RNC: UMUYOBOKE WAYO MU BUBILIGI ARASHINJWA GUHOHOTERA ABAGORE

Ubwanditsi 02 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 May 2018
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   
UBUKUNGU

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Ubwanditsi 06 Oct 2019
IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru
UBUKUNGU

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Ubwanditsi 03 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru