• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ubwanditsi 13 Feb 2019 IMIKINO

Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League yatangiye gukinwa, Paris Saint-Germain isura Manchester United kuri ‘Old Trafford iyitsinda 2-0 byombi byagizwemo uruhare n’umunya-Argentine, Ángel Di María, wahanganaga n’ikipe yahozemo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 nibwo hakinwe imikino ibiri ya mbere yo mu cyiciro cyo gukuranamo mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.

Umukino wahuje ibihangange watangiye 22:00, Paris Saint-Germain idafite ba kabuhariwe bayo Neymar da Silva Santos Júnior na Edinson Roberto Cavani Gómez.

Ibyo ntibyabujije iyi kipe yo mu Bufaransa kwihagararaho Igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0, abakinnyi ba Ole Gunnar Solskjær bakiniraga mu rugo bateye umupira ugana mu izamu inshuro imwe gusa naho PSG yo nta na rimwe.

Igice cya mbere ntabwo cyahiriye ikipe ya Manchester United kuko yavunikishijemo abakinnyi babiri aribo Jesse Lingard na Anthony Martial basimbujwe Juan Mata na Alexis Sanchez.

Kubura aba bakinnyi babiri byongereye imbaraga Paris Saint-Germain itozwa na Thomas Tuchel kuko yahise itangira gusatira cyane inabona igitego cya mbere ku munota wa 53 cyatsinzwe na myugariro w’Umufaransa Presnel Kimpembe ku mupira wavuye muri Koruneri yari itewe na Ángel Di María.

Di María wahanganaga n’ikipe yakiniye, umukino wose yavugirizwaga induru n’abafana ba Manchester United batishimira kuba nta musaruro yabahaye mu mwaka yabakiniye ariko akaba awutanga mu yandi makipe.

Kuvugirizwa induru n’abafana byamwongereye imbaraga afasha PSG kubona n’igitego cya kabiri ku munota wa 60 ubwo yahaga umupira mwiza rutahizamu Kylian Mbappe ahindukiza umunyezamu David De Gea ku nshuro ya kabiri.

Umukino warangiye Man United itsindiwe mu rugo 2-0 ifite abakinnyi 10 kuko ku munota wa 89 Paul Pogba yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Daniel Alvez.

Undi mukino wa 1/8 warangiye AS Roma itsinze FC Porto ibitego 2 – 1, byombi bya rutahizamu w’Umutaliyani Nicolo Zaniolo.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

 Ajax vs Real Madrid: saa 22:00
 Tottenham vs Borussia Dortmund: saa 22:00

Ángel Di María yavugirijwe induru bigeza n’aho abafana bamutera icupa ririmo inzoga ararifata asa n’usomyeho

Abafana ba PSG bafannye ikipe yabo iminota 90 irashira

Anthony Martial yasimbujwe igice cya mbere kirangiye nyuma yo kugira imvune

Byari ibyishimo kuri Kimpembe watsindaga igitego cye cya mbere muri aya marushanwa

Di Maria yari yasazwe n’ibyishimo

Mbappe yerekanye ko ari umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza ku Isi

Di Maria yavugirijwe induru iminota 90 yose

Mbappe ahindukiza DeGea ku gitego cya kabiri

Man united yagize ibyago Jesse Lingard avunika mu gice cya mbere

Mbappe yatsindiye ikipe ye yakinnye idafite Neymar na Cavani

Ole Gunnar Solskjaer yatsinzwe umukino wa mbere muri 11 atoje Man United

Presnel Kimpembe afungura amazamu

Wari umunsi mwiza kuri uyu munya-Argentine
Src: IGIHE

2019-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Dec 2024
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
Hasojwe amahugurwa k’umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika

Hasojwe amahugurwa k’umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika

Ubwanditsi 19 Nov 2024
Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Ubwanditsi 25 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana
ITOHOZA

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017
Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Ubwanditsi 02 Sep 2019
Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura
Amakuru

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ubwanditsi 21 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru