• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Ubwanditsi 25 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’Amaguru y’abagabo mu Rwanda, bwatangaje Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2024-25.

Ni ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, yerekana ko umukino ubanza uzahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku munsi wa Gatatu wa shampiyona.

Uyu mukino ufatwa nk’uruta iyindi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

Ni umukino uzakinwa nyuma y’uko ikipe y’Ingabo na Police FC zizaba zivuye gukina imikino ya mbere y’amarushanwa Nyafurika, Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe y’amakeba uzakirwa na APR FC ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, saa Moya z’umugoroba (19h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

Nk’uko bigaragara Shampiyona izatangira tariki 15 Kanama 2024 mu gihe izashyirwaho akadomo  tariki ya 18 Gicurasi 2025.

Imikino ibanza izasozwa tariki 23 Ukuboza 2024, naho imikino yo kwishyura izakinwe guhera tariki 17 Mutarama 2025 isozwe tariki 18 Gicurasi 2025.

Imikino yose ya shampiyona izakinirwa kuri stade esheshatu, ari zo Kigali Pelé Stadium, Amahoro Stadium, Huye Stadium, Umuganda Stadium, Ngoma Stadium ndetse na Stade Ubworoherane y’i Musanze.

APR FC ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize, mu gihe Vision FC na Rutsiro FC ari zo zazamutse mu Cyiciro cya Mbere zisumbuye Étoile de l’Est na Sunrise zombi zo mu Burasirazuba zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

2024-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Ubwanditsi 21 Oct 2024
Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka

Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka

Ubwanditsi 05 Jun 2024
REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

Ubwanditsi 01 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis
Amakuru

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Ubwanditsi 23 Jun 2023
Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina
Amakuru

Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Ubwanditsi 06 Apr 2021
Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Ubwanditsi 13 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru