• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Ubwanditsi 26 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko umutoza Casa Mbungo André ariwe ugomba gutoza iyi kipe y’abanyamujyi, ni amasezerano yahawe yo gusozanya nabo uyu mwaka w’imikino ndetse n’umwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mutoza wasimbuye Mike Muteebi watandukanye nayo nyuma y’iminsi 94 ahawe gutoza As Kigali, kuri Casa aratangira akazi ko gutoza iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata, aho ahera ku ikipe ya Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino uri bukinwe guhera ku isaha ya saa cyenda ukaza kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino Casa ari buhereho atoza ntabwo uza kuba woroshye kuko ni umutoza ugiye guhura n’ikipe yigeze gutoza igihe gito ubwo aheruka mu Rwanda.

Usibye uyu mukino wa 1/4 cy’imikino ubanza w’igikombe cy’Amahoro harakinwa undi mukino, aho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri hakurikiraho uhuza ikipe ya Rayon Sports ndetse na Bugesera FC.

Undi mukino urabera mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba aho ikipe ya Etoile de l’Est iri bwakire ikipe ya Police FC yo yaraye igeze muri kari gace ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Undi mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro uzaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mata 2022, ikipe ya Marines FC irakira ikipe ya APR FC yo yasubukuye imyitozo kuri uyu wa kabiri nyuma yaho abakinnyi bari babahaye ikiruhuko cy’umunsi umwe.

2022-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

Ubwanditsi 02 Sep 2017
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Ubwanditsi 28 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]
ITOHOZA

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]

Ubwanditsi 06 Jun 2017
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.
Amakuru

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Ubwanditsi 01 May 2021
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru