• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Ubwanditsi 11 Oct 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024 nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa 3 wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2025.

Ni imikino yakinwe harimo n’uwo mu itsinda rya D harimo n’uw’u Rwanda rwasuyemo Benin, umukino ukaba warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Felix Houphet Boigny watangiye u Rwanda rushaka intsinzi ariko biranga kugeza ubwo habonekaga Koruneri ku munota wa karindwi, Jodel Dossou atereka umupira ku mutwe wa Stevie Mounie wahise aboneza mu izamu.

Ikipe y’Igihugu yarimo ishaka igitego cyo kwishyura, yaje gutsindwa ibitego bibiri bikurikiranye bya Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, byombi biturutse ku mashoti akomeye yaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina akaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

U Rwanda nyuma yo gutsindwa uyu mukino rwagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota abiri, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu itsinda riyobowe na Nigeria n’amanota arindwi, dore ko mu wundi mukino yatsinze Libya igitego 1-0.

Amakipe yombi azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda D.

Abakinnyi b’Amavubi babanjemo: Ntwari Fiacre, Fitina Omborenga, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (wasimbuwe na Niyigena Clement), Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan), Muhire Kevin, Kwizera Jojea (wasimbuwe na Samuel Guelette), Mugisha Gibert na Nshuti Innocent (wasimbuwe na Mbonyumwami Taiba).

2024-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Ubwanditsi 16 Mar 2023
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 18 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro
Amakuru

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo
UBUKUNGU

Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye
Mu Rwanda

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru