• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Ubwanditsi 17 Jul 2016 Mu Rwanda

Agaragaza ibyaraye biganiriweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinona ku nkunga igenerwa AU, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete yavuze ko 76% by’amafaranga yakoreshwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaturukaga mu baterankunga, ariko ko abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ko uyu muryango ugiye kujya witera inkunga 100%.

Amb. Claver Gatete avuga ko Abakuru b’ibihugu na Guverinona bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagarutse ku mbogamizi zagaragaraga mu gutera inkunga uyu muryango, aho ibihugu biwugize byakoraga ku ngengo y’imari yabyo.

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma banagarutse ku kibazo cyo kuba 76% by’amafaranga akoreshwa n’uyu muryango aturuka mu baterankunga, biyemeje ko uyu muryango ugomba kwitera inkunga 100%.

Muri ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu na Guverinoma, hatangiwemo ibitekerezo by’uko iki kifuzo cyo kuba AU yaterwa inkunga 100% n’ibihugu biyigize cyagerwaho.

Gatete wagaragazaga bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n’aba bakuru b’ibihugu na Guverinoma, yagize ati “ Uwahoze ayobora Nigeria, Perezida Obasanjo yatanze igitekerezo cy’amadolari abiri ku bijyanye n’amahotel, niba uraye muri Hotel ugatanga amadolari abiri ku ijoro rimwe…

Batanze n’igitegekerezo cy’amadolari 10 ku itiki, ni ukuvuga igihe cyose ushatse gukora urugendo , ku itiki yawe ukongeraho amadolari 10.”

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma batanze ibitekerezo byinshi kuri iyi ngingo, bafashe umwanzuro wo gukuraho uburyo bwakoreshwaga n’ibihugu bigize AU bwo gukora ku ngengo y’imari yabyo, bemeranywa ko buri gihugu kigiye kujya gitanga 0.2% by’amafaranga y’ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu.

Gatete avuga ko ibi bizatuma amafaranga ahabwa AU aboneka kandi ku gihe kuko azajya ahita ajya muri za Banki nkuru z’ibihugu.

Ati “ Amafaranga azajya akusanywa n’ibigo by’imisoro, ahite ajya muri za Banki z’ibihugu mu buryo bunyuze mu mucyo, ntihazongera kumvikanamo ikibazo kuko ntaho azaba ahuriye n’ahaturuka ingengo z’imari z’ibihugu cyangwa ibindi bikorwa bya Guverinoma, ni ibintu bizajya bihita byikora (Automatic).”

Amb. Gatete avuga ko iyi myanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma igamije gukuraho burundu iyi 76% by’amafaranga yavaga mu baterankunga.

Ati “ Ibi bivuze ko abaterankunga batazongera kudutera inkunga ya 76%,…oya, tuzajya twitera inkunga 100%, Turifuza kubigira ibyacu.”

Amb. Gatete avuga ko ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyari byemerenyijweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma mu mwaka ushize, bari biyemeje ko ibihugu bigize AU bizajya byishakamo 75% by’amafaranga akoreshwa muri za Porogaramu za AU naho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika bikitera inkunga kuri 25%.

Nta mwihariko ku bihugu bifite ibibazo,…Ahazaturuka aya mafaranga ngo ni henshi

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, byugarijwe n’intambaraba, inzara, indwara z’ibyorezo byanatumye ubukungu bwa bimwe muri ibi bihugu buzahara.

Gatete uvuga ko muri iyi myanzuro nta mwihariko washyiriweho ibi bihugu bifite ibibazo by’ubukungu, avuga ko hari uburyo bwinshi aya mafaraga azajya atangwa n’ibihugu bigize AU azabonekamo.

Ati “ Ahazajya hava iyi nkunga ni henshi, mbere na mbere dukeneye guteza imbere iby’iwacu, tukabyakaho igiciro kiri hejuru, ikindi tugomba kuba maso ko dufite ingamba zo gukuraho amafaranga yasohokaga ku mugabane wacu, bivuze ko buri wese azajya yishyura imisoro agomba kwishyura.”

-3320.jpg

Minisitiri w’Imari Claver Gatete

Minisitiri Gatete avuga ko ibihano bigenerwa ibihugu bitatanze cyangwa byatinze gutanga uyu musanzu wo gushyira mu kigega AU byagumishijweho bityo ko bizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu gihe hari igihugu cyagaragaweho aya makosa.

Source: Umuseke.rw

2016-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Min. W’Intebe, Dr Ngirente Yakiriye Indahiro Z’abacamanza Mu Rukiko Rukuru Rwa Gisirikari

Min. W’Intebe, Dr Ngirente Yakiriye Indahiro Z’abacamanza Mu Rukiko Rukuru Rwa Gisirikari

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League
Amakuru

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 21 May 2025
Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama
Amakuru

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Ubwanditsi 16 Jan 2025
Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 29 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru