• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF

Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF

Ubwanditsi 23 Dec 2018 IMIKINO

Mukura VS, yubatse amateka  nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi, yasezereye Al Hilal Obayed yo muri Sudani kuri penaliti 5-4.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko aba Mukura VS bari muri Stade Huye bita Imbehe ya Mukura VS, bitereye hejuru saa 17:37 ubwo amateka yandikwaga ikipe yabo itsindira itike yo gukina ijonjora rya gatatu ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.

Iyo saha niyo Umurundi Ndayishimiye Christophe yatereyeho Penaliti ya gatanu yasoje izindi. Byabaye ngombwa ko zitabazwa kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino umutoza Haringingo Francis yari yahisemo gukinisha abakinnyi benshi basatira.

Uyu mukino wo kwishyura wayobowe n’abasifuzi bakomoka muri Eswatini barimo Thulani Zibandze, Sifiso Nximulo, Zamani Thulani na Mbogiseni Eliot. Watangiye ikipe ya Mukura VS ikinira cyane mu rubuga rwa Al Hilal Obayed.

Ku munota wa 15, Mukura yashoboraga gufungura amazamu hakiri kare ariko umupira wazamukanywe na Mutijima Janvier awuha Bertrand Iradukunda arihuta cyane agera imbere y’izamu ariko agongana na mugenzi we Lomami Frank bituma umupira bawamburwa na ba myugariro ba Hilal.

Ntabwo abakinnyi ba Mukura bacitse intege kuko ku munota wa 30 yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe ku ishoti rikomeye Umurundi Gael Duhayindavyi yateye ariko umunyezamu Mohammed arikuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko abakunzi ba Mukura VS bakubita agatoki ku kandi kuko babonaga byashobokaga ko babona intsinzi muri iyi minota 45.

Mu gice cya kabiri umutoza Frank Nutall wa Hilal yabonye akomeje gusatirwa akuramo abakinnyi bakina basatira barimo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Sudani Mudather El Taib, abasimbuza abakina bugarira nka Abdelrahim Hassan.

Umutoza Haringingo bita Mbaya yabibonye we yongera imbaraga mu busatirizi ashyira mu kibuga Iddy Saidi Djuma na Ndizeye Innocent mu myanya ya myugariro Rugirayabo Hassan na Iradukunda Bertrand.

Gusa izi mpinduka zose ntacyo zahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umusaruro usa n’uwabonetse muri Sudani.

Hitabajwe penaliti

Icyizere cy’abakunda Mukura VS cyari cyinshi kuko banatwaye igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports kuri penaliti. Gusa n’ubwoba bwari bwinshi nubwo bwaje gutwikirizwa ibyishimo byinshi.

Abakinnyi batanu ba Mukura VS bateye penaliti bose bazinjije. Abo ni Gael Duhayindavyi, Iddy Saidi Djuma, Innocent Ndizeye na Christophe Ndayishimiye. Hilal yo yasezerewe kuko yahushije penaliti imwe yatewe na Yousuf Ibrahim ku giti cy’izamu.

Ikipe ya Mukura VS kuri ubu ihagaze neza [ foto igihe]

Mukura VS ntabwo iramenya iyo bizahura mu cyiciro gikurikiraho kuko bizasaba tombola iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018.

2018-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Wari uziko Mukunzi Yannick  yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Wari uziko Mukunzi Yannick yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Ubwanditsi 23 Aug 2016
APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Ubwanditsi 23 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri
Amakuru

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 14 Oct 2019
Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram
POLITIKI

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Ubwanditsi 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru