• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Ubwanditsi 27 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mikino yo kwishyura izakinwa guhera ku itariki ya 20 Mutarama aho kuba ku itariki ya 4 Gashyantare 2023, ibi bikaba bivuze ko amakipe amwe n’amwe azatangira imyitozo hakiri kare.

Ibi bibaye nyuma yaho hagati muri iyi minsiy’ikiruhuko hari hateganyijwemo imikino y’igikombe cy’Amahoro nayo yagombaga gukinwa muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Ibi bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abayobozi b’Amakipe ko habayeho impinduka kuri shampiyona y’u Rwanda ku mukino yo kwishyura, iyo baruwa itangira igira iti “Dushingiye ku ngengabihe z’amarushanwa yose ategurwa na FERWAFA twabagejejeho mu bihe byashize ; Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubagezeho ingengabihe igaragaza igihe imikino yo kwishyura (phase retour) izatangirira ku itariki ya 20 Mutarama 2023″.

Uko amakipe azahura (fixtures list) tuzabibagezaho mu gihe cya vuba. Icyakora, ku makipe akina ‘’PRIMUS NATIONAL LEAGUE’’ hazahinduka gusa igihe cyo gutangira imikino yo kwishyura n’amatariki y’imikino kuko uko amakipe azahura byari byatangajwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022/2023 utangira”.

FERWAFA kandi ikaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023 :

• Amajonjora y’ibanze: 07-08/02/2023 & 14-15/02/2023
• Imikino ya 1/8: 21-22/Gashyantare/2023 & 28-29/Gashyantare/2023
• Imikino ya 1⁄4: 07-08/Werurwe/2023 & 14-15/Werurwe/2023
• Imikino ya 1⁄2 : 22-23/Mata/2023 & 29-30/Mata/2023
• Umikino wa nyuma 14 Gicurasi 2023

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kandi batangaje ko igihe cya kabiri cyo kwandikisha abakinnyi (Second registration period) giteganyijwe mu buryo bukurikira nk’uko bigaragara muri FIFA TMS/DTMS:

• Kwandikisha abakinnyi babigize umwuga mu Bagabo ni ukuva tariki 01/01/2023 kugeza tariki 27/01/2023
• Kwandikisha abakinnyi babigize umwuga mu Bagore ni ukuva tariki 09/01/2023 kugeza tariki 27/01/2023
• Kwandikisha abakinnyi batabigize umwuga(Amateur) ni ukuva tariki 01/01/2023 kugeza tariki 27/01/2023

Kugeza ubu buri kipe yemerewe kwandikisha umubare ntarengwa w’abakinnyi 30 mu mwaka w’imikino nk’uko biteganywa n’ingingo ya 34 y’Amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA, bityo, muri icyo gihe cya kabiri cyo kwandikisha abakinnyi cyavuzwe haruguru buri kipe izandikisha abakinnyi bitewe n’imyanya isigaranye ku bakinnyi 30 buri kipe yemerewe.

2022-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Ubwanditsi 10 Feb 2020
Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Ubwanditsi 22 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we
ITOHOZA

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Ubwanditsi 27 Jun 2017
…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame
POLITIKI

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2016
Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye
Mu Rwanda

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Ubwanditsi 12 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru