Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iri kubarizwa mu gihugu cya Algeria aho yagiye kwitegura gukina imikino 2 ya gishuti itegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.
Kuri iki cyumweru, nibwo Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kibuga cy’imyitozo cya Stade Tchaker (Stade du 5 Juillet) bitegurw umukino uzakinwa kuri uyu wa Kane.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ikipe yose izitoza kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku kibuga cya Stade Tchaker.
Nk’uko byatangajwe, Umukinnyi IMANISHIMWE Djabel, usanzwe akinira ikipe ya NAFT AL WASAT, yangiwe kwinjira ku butaka bwa Algeria, kuko ubwo yakiniraga Ikipe ya USM Kancela muri Algeria, yavuye mu gihugu arengeje iminsi 12.
Bituo ku minsi VISA ye yari kurangira akatirwa n’inkiko zo muri Algeria kumara imyaka 5 atahagera. Ibyo ngo akaba atarigeze abimenyesha Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Muri iki kibazo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Algeria ryagerageje gukora ibishoboka byose ngo abe yakwemererwa byarangiye byanze maze asubizwa mu Rwanda.
Ku mukinnyi RAFAEL YORK usanzwe akinira ZED FC mu Misiri ku munota wa nyuma ntiyitabiriye umwiherero ku mpamvu atigeze asobanura.
Biteganyijwe ko ikipe izerekeza mu mujyi wa Constantine taliki ya 04/06/2025 aho umukino wa mbere uteganyijwe ku italiki 05/06/2025, kuri Stade Chahid Hamlaoui.
Undi mukino uzahuza ikipe A Prime, uzabera i Alger ku italiki 09/05/2025 ubere i Alger kuri stade Mustapha Tchaker Blida
Abakinnyi batari bagera mu mwiherero ariko kuri uyu wa mbere bakaba bari burare bahageze ni Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Uwimana Iman Noe na Phanuel Kavita Mabaya.