• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Ubwanditsi 12 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa 23 wa Shampiona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na As Kigali 1-1, bityo itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC 2-1.

Mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya As Kigali niyo yari yakiriye uyu mukino w’umunsi wa 23 wa Primus National League, warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports izwi nka Gikundiro niyo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa  22 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cga Uganda, Joackiam Ojera.

As Kigali yari yakiriye uyu mukino yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n’umunya Kenya Laurence Djuma ubwo hari ku munota wa 68, bityo umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Kunganya kw’aya makipe yombi byatumye ikipe ya Rayon Sports itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-1.

Hari mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda aho ikipe ya Kiyovu SC yari yasuye yinjiye mu mukino neza ibana igitego cyatsinzwe na Muhozi Fred naho icyatanze intsinzi gitsindwa na Iradukunda Bertrand.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu munsi, Musanze FC ibifashijwemo na Ntijyinama Patrick uzwi nka Mbogamizi watsinze igitego kimwe cyabonetse mu mukino iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda yatsinze Gorilla FC.

Kugeza ubu urutonde rwa Shampiona ruyobowe na APR FC ifite amanota 49, irakurikirwa na Kiyovu SC yo ifite amanota 46 naho As Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 45.

Ikipe ya Marine FC iri ku mwanya wa 15 naho ikipe ihagarariye akarere ka Rusizi ariyo ya Espoir FC irisanga ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 14.

Uko imikino y’umunsi wa 23  yagenze:

Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

Gasogi United 2-2 Rwamagana City

Marine FC 2-3 APR FC

Mukura VS 2-1 Sunrise FC

Bugesera FC 2-1 Police FC

AS Kigali 1-1 Rayon Sports

Etincelles FC 1-2 Kiyovu SC

Musanze FC 1-0 Gorilla FC

2023-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Ubwanditsi 03 Apr 2024
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Ubwanditsi 25 Sep 2023
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ubwanditsi 29 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika
POLITIKI

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Ubwanditsi 24 May 2018
Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi
Amakuru

Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi

Ubwanditsi 25 Feb 2024
Perezida wa  FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6
Amakuru

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Ubwanditsi 21 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru