• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23   |   04 Dec 2023

  • Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu   |   03 Dec 2023

  • Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+   |   01 Dec 2023

  • Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo   |   30 Nov 2023

  • Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru   |   30 Nov 2023

  • Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.   |   30 Nov 2023

You are at :Home»Amakuru»Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Editorial 29 Nov 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Iyo usomye itangazo ryashyizweho umukono n’uwiyise CURE-NGOMA(dore ko batajya bavuga amazina yabo nyakuri kubera kubundabunda), bigusaba imbaraga nyinshi ngo wumve neza icyo abajenosideri bo muri FDLR basaba, kuko ingingo bashyize muri iryo tangazo zivangavanze bya giswa nyine.

Batangira bashinja u Rwanda gutera Kongo, nk’aho ari abenegihugu cyangwa abavugizi ba Kongo. Icyakora ibi bishimangira ko FDLR ari ukundi kuboko k’ubutegetsi bwa Kongo, kuko yikiriza indirimbo itewe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu. 

Kuba FDLR n’igisirikari cya Kongo bifatanya ku rugamba no kwica Abatutsi b’Abanyekongo byo ntibikiri inkuru, ndetse no mu itangazo ryabo barabishimangira, bavuga amakuru yo ku rugamba nk’abahibereye. Urugero ni aho bemeza ko M23 yambuye leta ahantu hanini muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse ubu ngo ikaba isatira Masisi na Lubero, kugirango izafate Umujyi wa Goma bitayigoye.

FDLR iratinyuka ikavuga ngo”ntako itagize ngo amahoro n’umutekano bisagambe mu Rwanda no mu karere”. Nyamara ahubwo ntacyo itakoze ngo irangize umugambi wa Jenoside, ibonye kugaruka kuwusoza mu Rwanda bitagishobotse, ihimbira ku Batutsi bo muri Kongo batagira kirengera.

Abo bajenosideri kandi barasaba gushyikirana na Leta y’u Rwanda. Abasesenguzi babibonyemo iturufu ya Perezida Tshisekedi wotswa igitutu ngo ashyikirane n’umutwe wa M23, akaba asa n’ugira ati uRwanda narwo nirubanze rushyikirane na FDLR yacu. 

Usomye iri tangazo, hari byinshi wibaza. 

Icya mbere, ubutegetsi bwa Kongo ntibusiba kubwira akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ko FDLR itakibaho, ko ibyo bushinjwa byo gukorana nayo ari ibinyoma. Niba se koko FDLR ari baringa, ikintu kitabaho gisaba gite ibiganiro?

Icya kabiri, ubundi usaba ibiganiro, ni ugaragaza imbaraga ku rugamba, nk’uko bimeze ku mutwe wa M23 Wamaze gufata ahantu hanini cyane, ndetse hakaba hashobora kwiyongera niba Leta ya Kongo ikomeje kwinagira yanga imishyikirano . FDLR se irashingira ku zihe mbaraga irusha Leta y’u Rwanda, ku buryo yayihatira kujya ku meza y’ibiganiro?

Icya gatatu, kugereranya FDLR na M23 ni ukwirengagiza ukuri nkana. FDLR ni umutwe w’abajenosideri, isi yose uretse Kongo, ifata nk’umutwe w’iterabwoba. N’ikimenyimenyi bamwe mu bayishinze bakanayiyobora bahanwe n’ubutabera mpuzamahanga, abandi ntibashobora kuva mu ndiri zabo mu mashyamba ya Kongo, kuko bafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga. Ko M23 igaragaza ko irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, intambara ya  FDLR yo ifite iyihe mpamvu uretse gutinya kuryozwa ubugome ndengakamere bakoze mu Rwanda no muri Kongo?

FDLR ngo irasabira impunzi ko zatahuka”mu cyubahiro”. Nyamara uRwanda nta gihe rutasabye impunzi, zirimo n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, gutaha ku neza. Abatashye barimo n’abarwanyi ba FDLR, ubu bashubijwe mu buzima busanzwe, ndetse n’abafite ibyaha bakurikiranyweho bahawe ubutabera bunoze. Abahisemo gutura mu bihugu byabakiriye nabo ni uburenganzira bwabo, ariko bafite uburenganzira bwo gusura uRwanda, nk’igihugu cyababyaye. Izindi mpunzi FDLR ivuga ni izihe? Keretse niba ari ugutinya kunyuzwa i Mutobo, ngo bahabwe inyigisho zibagira Abanyarwanda bazima.

Birasekeje kubona hari abagishingira kuri ya raporo itagira agaciro  ya “Mapping Report”, bagashinja uRwanda ibyaha bo ubwabo bakoze. Nimutekereze icyegeranyo kimaze imyaka isaga 12 gifatwa nk’ibipapirano, uretse ibigarasha n’Interahamwe zigihoza mu kanwa. Koko dushyize mu gaciro, FDLR niyo ikwiye gushija abandi ubwicanyi, yirengagije amaraso atangira ingano ajejeta ku biganza byayo?

Bajenosideri ba FDLR rero, uwo muryango mpuzamahanga mutakambira ngo utegeke uRwanda gushyikirana namwe, mumenye ko ahubwo ukwiye guterwa isoni no kurebera ibikorwa byanyu by’ubugizi bwa nabi, kandi wakagize uruhare ngo mushyikirizwe ubutabera. 

FDLR n’ababashyigikiye mwagerageje inzira zose zo kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda no gusoza umugambi wanyu wa jenoside, birabananira. Niba mwibwira rero ko mwabigeraho binyuze mu mishyikirano n’uRwanda, murikirigita mugaseka.

2022-11-29
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

Editorial 22 Jan 2018
Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017
Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Editorial 02 Jul 2018
Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Editorial 25 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

08 Nov 2023
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

10 Oct 2023
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

04 Oct 2023
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru