• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha   |   06 Nov 2025

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse   |   05 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Editorial 01 Aug 2018 ITOHOZA

Guhigwa kw’Abanyarwanda mu gihugu cya Uganda kwatangiye mu mwaka ushize ngo kwafashe indi ntera, aho inzego z’ubutasi za Uganda, nka CMI na ISO, kuri ubu ngo zibasiye abantu bigeze kwambara umwambaro w’igisirikare n’igipolisi by’u Rwanda cyangwa undi muntu wese wakoranye nabyo bashinjwa kunekera u Rwanda.

Biravugwa ko kuwa 23 Nyakanga ahagana saa 4:00 z’umugoroba, ku mupaka wa Gatuna, Lt Charlie Mugabi, ukorera urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ISO, akaba azwi ku izina ry’akazi rya BISO, bisobanuye mu Cyongereza (Border Internal Security Organ), aherekejwe na Mark Paul, ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, ukorera ku mupaka, bataye muri yombi uwitwa Smith Oswald Ndabarasa, Umunyarwanda ushinzwe amatike mu kigo gitwara abagenzi cya Trinity Bus Company.

Uyu Mugabi wahise uhinduka mu kanya gato agatangira kubwira nabi uyu Munyarwanda, ngo yari asanzwe aziranye nawe ndetse ari nk’inshuti. Kuri uyu munsi akaba yaramubwiye mu Kigande ati: “Mwe mulowoza tubela wano nga tutude tetulina milimu jjakukola?” , ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kugira ati: “Mutekereza ko turi hano ntacyo turimo gukora?”

Ndabarasa ngo akaba yaratunguwe n’uwo munabi w’ako kanya mu gihe we n’aba bakozi babiri b’inzego z’ubutasi bari baziranye neza ari inshuti mbere y’uwo munsi. Ndabarasa ati: “Ubusanzwe twabaga turi kumwe ku mupaka.”

Nubwo yabonaga ko ibintu bihindutse, atabwa muri yombi Ndabarasa yabajije ati: “Boss Nkoze iki?”

Biso ngo ntacyo yavuze ahubwo yahise ajyana Ndabarasa kuri station ya polisi yo ku mupaka aho yamushyize agategeka abapolisi kumufunga. Ndabarasa ngo yategereje ko haza umuntu akamubwira icyo azira cyangwa agakoreshwa inyandikomvugo araheba.

Nyuma y’amasaha nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Virungapost ikomeza ivuga, haje uwitwa Swaibu, nawe ukorana na Ndabarasa mu by’amatike kuri Trinity muri Kabale, uyu akaba ari Umugande, abaza icyo mugenzi we yafatiwe, umupolisi amubwira ko ari BISO (Lt Charlie Mugabi) uri bufate umwanzuro ku kiri bube kuri Ndabarasa.

Nyuma y’umunsi umwe ngo ibintu byatangiye kujya ahagaragara. Biso na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi ba kompanyi za bus zitwara abagenzi ku mupaka wa Gatuna, maze abakozi bacibwamo ibice bibiri. Abanyarwanda babwiwe kujya ku ruhande rumwe, Abagande nabo bakajya ku rundi.

Abagande ngo bararekuwe, Abanyarwanda barasigara, nabo batandukanywa hakurikijwe ibigo bakorera kugirango bababaze batandukanye. Ibibazo byose ngo ngo byari ukumenya niba barabaye mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyangwa mu Gipolisi cy’u Rwanda (RNP).

Ngo batanze passports zabo, amakarita y’akazi na numero za telephones, umwe mu bashinzwe umutekano atangira kwinjiza amakuru yabo muri mudasobwa. Hagati aho ngo abakozi ba CMI na ISO niko babakangaga bababwira ko bahawe amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko bafite amakuru ko ari intasi. Abashinzwe umutekano ngo bakaba barakomezaga gusubiramo kubajyana Mbuya, ku cyicaro cya CMI, ahantu Abanyarwanda benshi bafungiwe bakanakorerwa iyicarubozo mbere yo kujya kubajugunya ku mupaka wa Gatuna bakahakurwa n’Abayobozi b’u Rwanda.

Nyuma gato ngo Biso yagize atya aravuga ati: “Ntabwo tubajyana i Kampala ariko ntabwo tubashaka muri Uganda. Nabahaye amasaha abiri yo kuzinga ibyanyu mukambuka mu gihugu cyanyu. Ntabwo tubashaka hano.”

Ndabarasa kuri ubu aravuga ko adashobora gusubira muri Uganda agiye gushaka akandi kazi. Yagize ati: “Ubu sinshobora gusubirayo, nari mpamaze hafi imyaka 2 ..Abanyarwanda muri Uganda ntibisanzuye, Bafite ubwoba. Bazi ko nta n’umwe muri bo utekanye.”

Ndabarasa akomeza avuga ko azi ko bari bamuhisemo ngo bamufunge mu rwego rwo guha ubutumwa abandi. Ati: “Ninjye wari wegereye cyane abantu bantaye muri yombi. Impamvu ari njye bahindukiriye byashakaga kwerekana ko n’abasigaye badashobora kumva batekanye.”

Kuri ubu muri Uganda ngo haba hari Abanyarwanda beza n’Abanyarwanda babi

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo byaba atari byo gutekereza ko Abanyarwanda bose muri Uganda badatekanye. Ngo abo mu ishyaka RNC bari mu bantu barinzwe neza mu baturage bose muri Uganda ku buryo hari n’Abagande barota gusa uko babayeho.

Igitangaje, ngo abo Banyarwanda bafashwe nk’ibyana by’ingagi muri Uganda ni bamwe mu bahoze mu gisirikare cya RDF nka Cpl. Rugema Kayumba, ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Cpl. Abdul Karim Mulindwa uzwi nka Mukombozi, ushinzwe gushaka abarwanyi, Sgt Claude Ndatinya, nawe ujya ushaka abarwanyi akaba n’ushinzwe gucunga business za Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC, aba bakaba bakorana bya hafi na Dr Sam Ruvuma na Pasitoro Deo Nyirigira w’urusengero AGAPE, ngo usanga barinzwe bikomeye na CMI.

Nubwo ibi byose biba, ngo bus nyinshi zitwara abagenzi Kampala-Kigali ni iz’Abagande kandi zikoresha Abagande, ariko nta na rimwe inzego z’umutekano z’u Rwanda cyangwa abashinzwe abinjira n’abasohoka barabaza umwe muri bo niba yarabaye mu Gisirikare cya Uganda (UPDF). Ngo bishimira uburenganzira n’ubwisanzure nk’iby’Abanyarwanda cyangwa undi muturage, kandi bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi hirya no hino mu gihugu nta mbogamizi cyangwa ngo hagire ikindi kitambika mu nzira yabo.

Uganda ikaba ishinjwa  gufasha abahoze mu gisirikare n’igipolisi by’u Rwanda bigometse ku butegetsi, yarangiza igahohotera abagaragara nk’abashyigikiye guverinoma iriho, bahita bafatwa nk’intasi nk’uko byongeye kugaragara mu guhohotera Abanyarwanda muri Uganda badashaka gushyigikira abarwanya ubutegetsi.

2018-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Editorial 24 Jun 2016
Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 03 Jun 2019
Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Editorial 26 Sep 2017
Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Editorial 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
INKURU NYAMUKURU

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

Editorial 14 Dec 2018
Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti
HIRYA NO HINO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus
UBUKUNGU

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Editorial 09 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru