• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Ubwanditsi 23 May 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha ikinyamakuru ‘‘BurundiDaily’’.net, gikorera mu Burundi, cyanditse ko igisirikari gikorera mu kwaha kw’Ishyaka riri ku butegetsi I Bujumbura barimo Imbonerakure, bifatikanyije n’umutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ari wo FDLR.

Intego yo kwifatikanya ku iyo mitwe yombi, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho bagaba ibitero ku abasivile banyuze mu Amajyepfo y’u Rwanda ndetse n’Amajyaruguru y’u Burundi,  izo ngo n’izo ngamba bafite zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nkuko icyo kinyamakuru cyakomeje kubivuga, ‘‘ubujura, ubwicanyi ni yo ntego y’iyo mitwe yombi yishyize hamwe ku mipaka uko ari ibiri, aho bashimuta amatungo, gusahura mu ingo z’abaturage, inzirakarengane zikahasiga ubuzima, ibyo bikorwa abayobozi bo mu Burundi barebera bakaruca bakarumira.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) ntabwo utakomeje kugaragaza ko igisirikari cy’u Burundi cyahindutse uhereye mu mwaka wa 2015,  kuba igikoresho cya Perezida Petero Nkurunziza kugira ngo akomeze ubutegetsi bwe, birenze manda yari agenewe incuro ebyiri,  kuko byari biteganyijwe mu masezerano y’I Arusha.

Ingaruka zabaye ni uko icumu ryahise ritangira muri icyo gihugu, aho ibihumbi bahasize ubuzima naho ibihumbi 430. 000 bahungira mu bihugu byo hanze, ni mu gihe icyo gihugu cyari gifite miliyoni 11  by’abaturage.

Umutwe w’iterabwoba FDLR wo ubwawo, wamaze kumena amaraso y’inzirakarengane mu Burasirazuba bwa Kongo ku bwinshi, kuko ari ho biganje, banashinga ibirindiro, hakaba hashize imyaka 25, aho bamwe mu bahoze mu ingabo zatsinzwe hamwe n’Interahamwe, basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri abo miliyoni 1 irenga yarishwe y’Abatutsi muri miliyoni 8 y’abaturage yariho icyo gihe.

Izo ngabo zatsinzwe hamwe n’Interahamwe zakomereje imyitozo ya gisirikari mu Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu mpera za 2018, igisirikari cy’u Burundi bafatikanyije n’Imbonerakure boherejwe kwitoreza mu Burasirazuba bwa Kongo hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abo ni bo bagiye bagaba ibitero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Bujumbura ku mpunzi zo muri Kivu.

Hafi Imbonerakure 200 bashobora kuba baragarutse mu igihugu cy’u Burundi mu intangiro za 2019, abo kandi bashobora kuba barazanye na mirongo itatu irenga z’umutwe wa FDLR.

Nkuko icyo kinyamakuru ‘‘BurundiDaily.net’’, cyakomeje kubivuga, ngo boherejwe mu Burundi ku mipaka ihana imbibi n’u Rwanda, aho ni nko mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe.  Aho ni ho batangiye kugaba ibitero imbere mu Rwanda, bagamije gutwara inka n’ihene no kwibasira ingo z’abaturage.

Ntabwo ari abategetsi b’Abarundi barebereye gusa, ahubwo na Polisi y’u Burundi yabigizemo uruhare mu kubafasha, icyo kinyamakuru kigaragaza ko abasirikare 8 bafashwe ku wa 05 Gicurasi muri Busoni I Kirundo.

Nkuko nanone tubikesha ikinyamakuru Igihe, izindi Imbonerakure zari ziturutse muri Kongo, zagize uruhare mu bitero byo mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda, bafatanyije na FDLR, ayo mahano akaba agomba gukurikiranwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI.

Mu  2017, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), berekana inkomoko y’ubutwererane, bagaragaje umubare w’ibihumbi 20. 000 w’Imbonerakure, aho bafashije igisirikari cyegamiye ishyaka riri ku butegetsi ari ryo CNDD-FDD, abo barwanyi bakaba baragize uruhare mu intambara za gisivile uhereye mu 1993 kugeza 2005, aho abantu ibihumbi 300. 000 bapfuye.

Intero y’urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka rya CNDD-FDD bagera kuri miliyoni 4 by’abanyamuryango, bagiraga bati ‘‘kugira ngo urobe ifi nyinshi…’’, nta kindi bakoresheje atari kwinjiza icumu mu abaturage.

Imbonerakure, barangaje imiryango mpuzamahanga, aho mu 2017, mu karasisi kahuje abasirikari n’Imbonerakure, bikirizanya mu indirimbo ibahamagarira ‘‘guhumbahumba abatuvuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo bongere babyare izindi mbonerakure’’.

Ihuriro mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa Muntu (FIDH) , biboneye ikindi kimenyetso ko gusahura kwakoreshejwe mu Burundi nk’intwaro y’intambara, icyo n’icyaha mpanabyaha mpuzamahanga, gikurikiranwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI).

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Ubwanditsi 26 May 2017
Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Uburyo ASP Kirumira yishwe

Uburyo ASP Kirumira yishwe

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. kabisah
    May 23, 20192:40 pm -

    Ariko ko Umugore wa Sendashonga yatangaje ko koko Sendashonga yabonanye n’abajenerari i Nairobi muri Kenya( video on youtube), buriya sibo batanze itegeko yo kumwica cg sibo bamwishe? None se ko yemeye ibyo HE Kagame yavuze (ahereye kuri kiriya gitabo)! Bigaragaza ko HE ari umunyakuri kandi ko akurikira rwose. Uriya mugore yishyiriyemo confusion mu rubanza avuga ngo azakurikirana. Yabonanye n’abajenerali ashaka iki ko yari umusivilian? Ese byatangiye ryari? Ahubwo anavuga ko yatangiye kurwanya leta akiyirimo!(muri iyo video) Uriya mugore njye ndabona yivamo bikabije!. uretse ko byerekana ukuri ku abashatse kwigomeka no kuzana amacakubiri mu banyarwanda kugirango basahurire mu nduru! Nibyo HE arwanya bitarakomeretsa abaturagihugu abereye umuyobozi. MbEGA INKURU ITANGAJE!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017
Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani
INKURU NYAMUKURU

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Ubwanditsi 23 Sep 2019
Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir
IMIKINO

Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir

Ubwanditsi 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru