• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 10 Jan 2018 ITOHOZA

Ubushinjacyaha bwa Leta ya Malawi bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo gutesha agaciro ubusabe bw’u Rwanda bwo kohereza Vincent Murekezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri Gashyatare 2017 nibwo urukiko rwo mu Murwa Mukuru Lilongwe rwatesheje agaciro ubusabe bwo kohereza Murekezi mu Rwanda ruvuga ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye mu guhererekanya abanyabyaha, ariko nyuma bishyira umukono kuri ayo masezerano.

Abanyamategeko ba Murekezi barimo Wapona Kita na Gift Katundu, bagaragaje ko batemeranya n’ibikubiye muri ayo masezerano, basaba ko inkiko zakongera gukora isuzuma ariko ubushinjacyaha bwa Malawi bugaragaza ko butabikozwa.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, Stephen Kayuni, yatangarije Nyasa Times dukesha iyi nkuru ko bamaze kujuririra Urukiko rw’Ikirenga basaba ko iri suzuma riteshwa agaciro.

Umwunganizi wa Murekezi, yatangaje ko ubushinjacyaha hari ibyo bwirengagije by’ibanze mu kujurira ndetse yizeye ko Urukiko rw’Ikirenga ruzabishingiraho rutesha agaciro icyo kirego.

Murekezi yahawe ubwenegihugu bwa Malawi mu 2003, aza gutabwa muri yombi mu Ukuboza 2016, atangira kuburana ku ngingo yo kumwohereza mu Rwanda kuburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Uyu mugabo yaburanishijwe ndetse akatirwa adahari n’Urukiko Gacaca rwo mu Karere ka Huye ku byaha bya Jenoside yakoreye i Tumba mu Karere ka Huye, aho akomoka.

Kuri ubu ari kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

2018-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Ubwanditsi 19 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bombori-Bombori mu Ishema Party :  Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro  Ikakaye
ITOHOZA

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Ubwanditsi 24 Jun 2017
CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale
IMIKINO

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda
Mu Mahanga

Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru