• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Ubwanditsi 09 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021, nibwo rutahizamu wa Kiyovu SC Saba Robert watsinze ibitego byinshi muri shampiyona iheruka gusozwa mu Rwanda byatangajwe ko yerekeje muri AS Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali nibwo bemeje ko uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana yasinyiye iyo kipe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kandi banaboneyeho gutangaza ko basinyishije undi mukinnyi uvuye muri Etincelles.

Iyi kipe yagize iti ” Tunejejwe no kubatangariza ko Saba Robert ndetse na Uwimana Guilain basinye amasezerano y’akazi y’imyaka ibiri”.

Iyi kipe y’abanyamujyi ihaye amasezerano rutahizamu Saba Robert nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Kiyovu SC yari amazemo imyaka ibiri, uyu rutahizamu kandi ayoboye urutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 aha akaba yaratsinze ibitego 10 akaba abinganya na Hussein Shaban Shabalala.

AS Kigali kandi yahaye amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga aho akina asatira witwa Uwimana Guilain wakinaga mu ikipe ya Etincelles ibarizwa mu karere ka Rubavu ko mu ntara y’i Burengerazuba.

Nyuma yo gutangaza abo bakinnyi bashya babiri, AS Kigali yatangaje kandi ko umukinnyi wayo wo hagati Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yari amazemo imyaka ibiri ayikinira, ni umukinnyi byavugwaga ko yifuzwa n’andi makipe arimo Police FC ndetse na APR FC.

Ikipe y’abanyamujyi irimo kwiyubaka nyuma yaho yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda iheruka, ibi bikaba biyihesha ububasha bwo kuzakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ni amarushanwa azwi nka CAF Confederations Cup.

2021-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022
Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Ubwanditsi 23 Apr 2021
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 04 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo
Amakuru

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Ubwanditsi 28 Jun 2021
Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko
Mu Rwanda

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Ubwanditsi 15 Jul 2017
Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru