• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ubwanditsi 05 Sep 2016 Mu Rwanda

Igihugu cya Gabon ubu kiri mu mwiryane watewe n’ibyavuye mu itangazwa ry’amajwi yo mu byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu cyumweru gishize.

Nk’uko komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yabitangaje kuwa gatatu w’igishize, mu bakandida 10 bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika uwegukanye amajwi menshi ni Perezida wari usanzwe ku butegetsi Ali Bongo, bikagaragara yuko yatsinze uwo bari bahanganye hafi, Jean Ping w’ishyaka Democratic Nouvelle, ku majwi ibihumbi 5000 gusa. Komisiyo y’amatora igaragaza yuko Bongo yabonye amajwi angana na 49.8 %, naho Ping abona angana na 48.2 %.

Komisiyo y’amatora imaze gutangaza yuko Ali Bongo yatsinze amatora, abayoboke ba Ping babyamaganiye kure akavuyo n’isahura biratangira. Habanje gutwikwa inyubako inteko nshingamategeko ikoreramo nyuma haza no gutwikwa inyubako bituranye ndtse n’ahandi mu murwa mukuru, Libreville.

-128.png

Ali Bongo watowe n’amajwi 49.8 %

Ababikurikirana bavuga yuko abashinzwe umutekano bamaze kwica abantu bakabakaba 30 n’abandi benshi cyane bakaba bamaze gutabwa muri yombi. Minisitiri w’umutekano muri icyo gihugu, Pacome Moubelet Boubeya, ariko we akabwira itangazamakuru yuko abaguye muri ubwo bushyamirane ari batatu gusa naho abatawe muri yombi bakaba 1000.

Uyu munsi umunyamabanga mukuru wa LONI, Ban Ki-Moon yasohoye itangazo ryiyama ubutegetsi muri Gabon n’abatavuga rumwe nabwo yuko umuryango ayoboye ukomejwe guterwa impungenge n’umwuka mubi ukomeje kwigaragaza muri Gabon, agasaba buri ruhande gushyiramo akarwo ngo ubwicanyi n’urundi rugomo bihagarare.

-3959.jpg

Jean Ping watowe n’amajwi 48.2 %.

Moon yasabye leta kudakoresha imbaraga ifite guhohotera abatavuga rumwe nayo, anasaba abo batavuga rumwe nayo kuvuga mu ijwi riranguruye babwira abayoboke babo yuko batari kumwe nabo mu imvururu bateza. Uwo munyamabanga mukuru wa LONI anaha amabwiriza intumwa ye muri Afurika yo hagati, Abdoulaye Bathily, gukurikiranira hafi ibibera muri Gabon kugira ngo umwuka mubi uhoshwe.

Perezida Ali Bongo ni umuhungu wa Omar Bongo wabaye Perezida wa Gabon kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1968. Omar Bongo yamaze imyaka 42 ku butegetsi, abukurwaho n’urupfu muri 2009 aho yasimbuwe n’umuhungu we, Ali Bongo ubu ugiye gutegeka indi manda y’imyaka irindwi.

-3958.jpg

Umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki-Moon

Jean Ping yari umutoni cyane wo muri famiye ya Omar Bongo akaba yarakomeje kumuba hafi nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Pinga yanabyaranye abana babiri na mushiki wa Ali Bongo ariko ubu intwaro ye nini ikaba ari ukwamagana ubutegetsi bwa famiye Bongo agereranya n’ubwa cyami !

Kayumba Casmiry

2016-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Ubwanditsi 12 Sep 2018
‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 19 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)
SHOWBIZ

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)

Ubwanditsi 25 Mar 2018
Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi
Mu Rwanda

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika
ITOHOZA

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubwanditsi 29 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru