• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»Amakuru»Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Editorial 01 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Buri mwaka tariki 01 Gashyantare, Abanyarwanda tuzirikana Intwari zacu zarukuye mu menyo y’ibipfamutima byifuzaga kururoha mu rwobo.

Uyu uba ari umwanya mwiza wo gushima ubwo bwitange, no gushishikariza buri wese gutera ikirenge mu cy’izo mpfura.

Kuvuga ibigwi izi Ntawi ni ukuzirikana agaciro zaduhaye, tukanafata ingamba zo gukomera ku ngandagaciro zadusigiye, zirimo gukunda Igihugu, kugira umutima ukomeye kandi ukeye, kwitanga, kugira ubushishozi n’ ubwamarare mu butwari, kuba intangarugero mu byiza, kurangwa n’ukuri, ubupfura n’ubumuntu.

Nyamara ariko, uyu munsi ukwiye no kuba umwanya wo kugaya abatatiye igihango bagiranye n’Intwari twibuka.

Abo ni abagambanira u Rwanda, ba rusisibiranya utabarizaho ukuri, ibisambo biharanira kuzuza ibifu bititaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, abishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umutekano, n’ubundi bugwari bugenda bugaragara kuri bamwe, barimo n’abiyita injijuke.

Mu Ntwari z’u Rwanda twibuka none, harimo Gen Fred Gisa Rwigyema, wari ku ruhembe rw’ingabo zabohoye Igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bukomeye yadusigiye, Gen Rwigyema yagize ati:” URwanda rugomba kuva mu karengane byanze bikunze, n’ubwo byazagera ryari, ndetse n’aho bamwe muri twe twaba twarapfuye”.

Iyi ndoto yo kubohora u Rwanda yabaye impamo, Rwavuye mu karengane, kandi abatubereye ibitambo ntibazava mu mitima yacu.

Igitangaje kikanababaza ariko, ni uko mu bo Gen Fred Rwigyema yari ayoboye, basa nk’aho batari bahuje intego nawe.

Hari abagaragara nk’aho bo batari ku rugamba rwo KUBOHORA u Rwanda ngo ruve mu karengane nk’uko Fred Rwigyema yabiharaniye, ahubwo bo bari bagambiriye KURUBOHOZA, ngo bikirire bambukiye ku mirambo y’abarwitangiye.

Abo ni abahise bafata inzira y’ubujura no kutubaha inzego, ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yari irangiye.

Dufate urugero rw’abahoze mu ngabo za RPA, ubu bakaba barahindutse ibigarasha. Ubonye imyitwarire Kayumba Nyamwasa amaranye imyaka, biragoye gusobanura ko azirikana ibyo Fred Rwigyema yasize amubwiye.

Ntiwaba waraganiriye na Fred Rwigyema, ngo usahure ibya rubanda nk’uko Kayumba Nyamwasa yabikoze ubwo yikatiraga ibikingi mu Mutara, abandi basubiza ubutaka banyaze Abaturage we akivumbura, ari nabyo byamujyanye ishyanga.

Ntiwaba wemera ko Fred Rwigyema yaharaniraga u Rwanda rutekanye kandi ruteye imbere, ngo wowe ugambirire kurumenamo amaraso, nk’uko ari yo ntego ya Kayumba Nyamwasa n’abambari be babana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Mwese muribuka “grenades” uyu mutwe wateye mu mujyi wa Kigali, ugahitana abantu abandi bagakomereka.

Kayumba Nyamwasa yasobanura ate ko yarwanye urugamba aharanira guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yarangiza akaba inkoramutima y’inkoramaraso za FDLR?

Icyakora hari abantu utataho umwanya wibaza ku bugwari bwabo, kuko batigeze batozwa ubutwari. Abo ni nka ba Ingabire Victoire bibwira ko kwicara mu Rugwiro azabihabwa n’ingengabitekerezo ya Hutu-pawa, Paul Rusesabagina wibeshya ko “ubutwari” buva muri filimi mbarankuru, Anastase Gasana n’ubu ukiririmba Parmehutu atitaye ku kaga yaroshyemo Abanyarwanda, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo Asbl, n’ubu bananiwe kwigobotora ipfunwe batewe n’ ubugome ababyeyi babo bakoreye Abanyarwanda, n’abandi babaye imbata y’amacakubiri, bahora bararikiye ubutegetsi bushingiye ku myumvire ya”rubanda nyamwishi” ari yo Hutu-pawa.

Ibigwari birahari, ariko icyiza ni uko Abanyarwanda bafite umutima wa gitwari ari bo benshi cyane. Dore igisobanuro cy’intambwe u Rwanda rudasiba gutera mu nzego zinyuranye, kandi ibyo byiza bakaba biteguye kubyongera no kubirinda.

Rushyashya yifurije Abanyarwanda bose Umunsi twibukaho Intwari zacu, inabashishikariza kwanga ikibi, no kucyamagana bivuye inyuma, kuko ari ko gushima nyabyo Intwari zatugize icyo turi cyo uyu munsi. Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu!

2022-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Editorial 26 Dec 2022
Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Editorial 28 Sep 2020
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Editorial 30 Jun 2021
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Editorial 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru