• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Trump mu mazi abira

Perezida Trump mu mazi abira

Editorial 25 Sep 2019 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agiye gukorwaho iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa byo gusaba mugenzi wa Ukraine guhangana n’uwo ariwe wese umurwanya.

Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya USA, Nancy Pelosi, avuga ko Perezida Trump ategerejwe kwiregura ku byo ashinjwa. Ku ruhande rwa Trump akabihakana avuga ko ari ukubeshyerwa.

Perezida Trump ashinjwa kugirana ikiganiro na mugenzi we wa Ukraine ngo akamutera ubwoba ko azahagarika imfashanyo ya gisirikare.

Aha rero ngo ni ugushaka ko Ukraine ikora iperereza ku bivugwa ko uwahoze ari uwungirije Perezida w’iki gihugu Joe Biden, n’umuhungu we Hunter bariye ruswa.

Bwana Trump aremeza ko yavuganye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ku byerekeye Joe Biden, ariko akavuga ko yamuburiye ko ashobora guhagarika imfashanyo ya gisirikare ariko ko impamvu yavuzwe atari ukuri.

Pelosi avuga ko Bwana Trump “Yarenze ku amategeko”, akavuga ko ibyo yakoze bihabanye n’ibyo itegekonshinga rimwemerera.

Ati “Muri iki Cyumweru, umukuru w’igihugu yemeye ko yasabye Perezida wa Ukraine ko yafata ingingo yamworohereza muri politiki ye. Ategerejwe kwiregura”.

Nancy Pelosi ni uwo mu ishyaka ry’Aba Démocrates. Ku bwa Trump avuga ko bagamije kumuharabika ndetse ko bari bagambiriye kumubuza kujya mu nama ya Loni.

Arahakana ibyo ashinjwa agira ati “Nta n’ubwo bari babona urwandiko rw’ibyo twavuganye, uko ni uguharabika umuntu”. Yemeza ko uyu munsi ku wa Gatatu ashyira hanze ibyo yaganiriye na Perezida wa Ukraine byose.

Ibi bije nyuma y’aho Umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika, Ilhan Omar atangarije ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho.

Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa.

Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Bwana Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa ku bushake bw’abaturage.

Mu kiganiro yahaye CNN, uyu mugore wavukiye i Mogadishu usanzwe atumvikana na Bwana Trump, yavuze ko na Perezida Richard Nixon ajya kweguzwa ari uku byari bimeze.

Yavuze ko ku gihe cya Nixon abaturage benshi batari babishyigikiye, ati:” Abaturage ubu yenda koko ntibabyemera ariko uko iperereza rigaragaza amakuru bazagenda bahindura uruhande”.

Madamu Omar avuga ko bikwiye ko abanyamerika bahabwa amakuru ku “byaha n’imyitwarire mibi” bya perezida mu gihe yari muri uyu mwanya kugira ngo bumve impamvu akwiye kweguzwa.

2019-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Editorial 08 Jul 2025
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Editorial 07 Aug 2024
CNLG irasaba Abanyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka

CNLG irasaba Abanyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka

Editorial 07 Apr 2018
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Editorial 06 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC
Amakuru

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Editorial 19 Feb 2023
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa
Amakuru

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Editorial 09 Mar 2021
Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze
UBUKUNGU

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Editorial 03 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru