• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.

Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.

Ubwanditsi 06 Jun 2017 Mu Rwanda

Impamvu abanyarwanda benshi badatera imbere ni nyinshi, harimo ubujiji, amateka mabi, amakimbirane yo mu miryango, akarengane rimwe na rimwe ka kubuza kubona ibyo wakabaye ubona. Ariko njye ndashaka kwibanda ku matiku muri iyi nyandiko.
Biragoye kugira ngo ubone umuntu mwiza 100%, akenshi umuntu muhurira mu kazi, cyangwa mubana inshuro nyinshi mu bintu bitandukanye ntimubura ibyo mupfa, waba ari wowe ufite ukuri cyangwa ariwe ugufite, ariko akenshi uzarebe, birangira umwe ashaka kurimbura undi.

Ni gake cyane uzasanga umwe abisa undi cyangwa avuga ati reka tugabane turinganize nigendere nawe usigare mu byawe. ibi bikorwa na bacye cyane.
Impamvu mvuze ibi, si uko ari ubwa mbere mbibonye muri sosiyete nyarwanda, ahubwo nuko mbonye impamvu yo kubivuga ho nshingiye ku nkundura imaze iminsi mu itorero rya ADEPR aho abantu bafunzwe nyuma y’igihe kirekire bahanganye ariko n’ubundi abo bari bahanganye bakaba bataranyuzwe kuko n’ubundi bifuza ko na bamwe mu batowe bafungwa gusa kuko bakoranye na Tom Rwagasana.

Imbaraga bakoresha kugira ngo abandi bafungwe, zakomeje gutangaza abantu benshi badafite aho babogamiye bakunze kwibaza impamvu abagize komite yiyise Nzahuratorero yifuza ko abandi bafungwa gusa bisa nko kubahima cyangwa mu nyumvishirize kandi nyamara niba koko barakoze ibyaha, babibazwa bakishyura niba ari ngombwa ariko gutsindagira ngo basebe, bafungwe, n’andi magambo agamije kuzamura urwango biganisha ku rwangano rushobora kuzakururuka igihe kirekire.

Mbere y’uko itorero ADEPR risaba inguzanyo yo kubaka hotel Dove, amakimbirane yari ahari kandi akaze, mu gihe hubakwaga iyo hoteli nabwo amakimbirane yari ahari, na nyuma y’aho yuzuriye ntibyabujije amatiku gukomeza. Bivuze ko ikibazo si inguzanyo ahubwo ikibazo cyari ugushaka ubuyobozi. Kuba rero abahanganaga batarashyizwe mu myanya, iminsi izabyerekana kuko amatiku ntazabura kubaho. Kandi uwayagiyemo, ntabwo ayareka.

Wowe ushaka kurwanira impinduka, ugakoresha itangazamakuru ngo ritukane kandi rinasebye abo muhanganye kandi mwese mwitwako muri mu murimo w’Imana, uba ugamije ko abakristo bawe bazakora ibingana iki mu gihe bagiranye ibibazo na bagenzi babo?

Kuba abantu bakigabiza umutungo w’itorero bakawangiza ntawabishima, uretse ko kugeza ubu nta rukiko rurabahamya icyaha, cyane cyane ko banagaragariza urukiko ko hoteli bagomba kubaka ubu ikora kandi bemeza ko bafite ibimenyetso bibashinjura, ariko se mu gihe urukiko ruzaba rubemeje icyaha, kuki tugomba kubishima hejuru? Imana niba iriho koko idusaba iki mu gihe nk’iki? Amasaha tumara tubacira imanza, amafaranga dukoresha mu kubasebya mu itangazamakuru yagakoze imushinga tuma tujya imbere ikatubyarira inyungu.

Kuki tudakunda gutekereza ibiduteza imbere ahubwo tugashyira imbaraga mu bisenya abandi?

Akenshi iyo mushwanye mu bintu birimo amafaranga bidasaba igishoro, usanga mwapfuye amafaranga, kandi ava mu mifuka y’abanyarwanda, cyangwa abaterankunga, ariko si ngombwa ko wimena inda, gusa ndagusaba gutekereza niba koko wowe uvuganye n’umutima wawe ntabwo uyakeneye? ntabwo wigeze uyaryaho ahubwo ukarakazwa nuko utikoreramo? Igisubizo kiri mu mutima wawe ariko uzi ukuri.

-6825.jpg

Abari abayobozi ba ADEPR batawe muri yombi

Nta ruhande nshaka kubogamira ho gusa njye sinifuriza umuntu n’umwe gereza mu gihe atabuza ituze muri sosiyete ariko kandi, niba wariye iby’abandi, nihabeho ubushishozi mu butabera nibiguhama wishyure ariko sinkwifurize gupfa, kuko isi ni iy’abaryi cyane cyane ko ibi bisa n’ibimaze kuba akamenyero kuko akaruta akandi karakamira. Bikaba byarazanye n’imvugo ngo umushumba akama izo aragiye nubwo njye ntabishyigikiye.

Gukabya ni bibi ariko uwakabije agaragazwa n’urukiko, sitwe abantu duca imanza, ntibinakwiye kuko dukoresha amarangamutima. Niyo mpamvu habaho inkiko, kandi abacamanza barabyiga naho ubundi abakatirwa gufungwa ni benshi kandi ntawe utakisangamo kuko isi yuzuye abanyamakosa. Iki ni igitekerezo cyanjye ariko benshi muzatungurwa n’umwanzuro w’urukiko.

M Louise Uwizeyimana

2017-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Ubwanditsi 05 Oct 2021
Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Ubwanditsi 16 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya

Ubwanditsi 15 Oct 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)
HIRYA NO HINO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru