• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kagame yitabajwe n’Abanyanijeriya ku kibazo bafite cy’ubukungu

Kagame yitabajwe n’Abanyanijeriya ku kibazo bafite cy’ubukungu

Ubwanditsi 22 Aug 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yatumiwe muri Nigeria, aho yasabwe kuzabasangiza ubunararibonye yakoresheje mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Kagame yatumiwe n’ishyirahamwe ry’abacamanza muri iki gihugu, bavuga ko ubukungu bwa Nigeria bukomeje gusubira inyuma, umuti bakawubona mu nama bazahabwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Ibinyamakuru birimo vanguardngr.com na thenationonlineng.net bivuga ko iyi nama izaba hagati ya tariki ya 19 na 26 uku kwezi, ikazitabirwa n’abarenga ibihumbi 13.

Abagize ishyirahamwe The Nigerian Bar Association (NBA), bavuga ko batakomeza kurebera igihugu cyabo gisubira inyuma mu bukungu.

Raporo y’Ikigega cy’Imari ku isi (FMI) umwaka wa 2016, cyagaragaje ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwaciye ku bwa Nigeria.

Adama Iye Iyayi Lamikanra, umuyobozi w’uru rugaga muri Leta ya Rivers State, avuga ko iyi nama igamije kureba uko inzego zafasha mu iterambere ry’ubukungu na demokarasi byose bikajyana.

Mu gutumira Perezida Kagame, uyu muyobozi yagize ati “Impamvu yo kumutumira ni ukubera ibikorwa by’iterambere biri mu Rwanda n’uburyo bikomeje gutera imbere, no mu gihe isi yari mu ihungabana ry’ubukungu ko u Rwanda rwakomeje kwitwara neza.”

Naho Oladejo Lamikanra uvugira uru rwego we yagize ati “Mu bazitabira iyi nama barimo inzobere zirimo abacamanza n’abandi bategamiye kuri Leta.

Yavuze ko abanyamategeko bahisemo kuticara ngo barebere.

Yagize ati” Iyi niyo mpanvu twahisemo gushyiraho iyi nama, ivuga kuri demokarasi n’iterambere ry’iki gihugu, turashaka kuganira ku bukungu ariko mu buryo bijyana na demokarasi, kureba ngo ni gute demokarasi yafasha mu iterambere ry’ubukungu?”

Avuga ko bashaka uburyo ubukungu bwa Nigeria bwakomeza gutera imbere, budashingiye ku gucuruza peterori gusa.

-3742.jpg

Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Nigeriya, Buhari mu nama ya AU iherutse kubera muri Ethiopia (Ifoto/ Getty images)

Ubukungu bwa Nigeria bushingiye mu gucukura peterori ku kigero cya 98%, gusa kubera ibitero by’umutwe wa Boko-Haram, iki gihugu cyagiye gisubira inyuma mu iterambere, n’ikibazo cya ruswa icyugarije.

Source : Izuba rirashe

2016-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 24 Sep 2019
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko
POLITIKI

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside
Mu Mahanga

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza
INKURU NYAMUKURU

Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru