• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Ubwanditsi 09 Dec 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Brig Gen Déo Rusanganwa wari umuyobozi wa APR FC atakiri muri izi nshingano yari amazemo amesi 13 gusa.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ndetse nk’uko ilinyamakuru IGIHE, cyabyanditse ngo hari umwe mu bantu bo muri iyi kipe wabyemeje.

Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

APR FC ntacyo iratangaza kuri izi mpinduka zabaye mu buyobozi bwayo, ariko amakuru avuga ko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru ari we usigara ayoboye by’agateganyo.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Col (Rtd) Mugisha yavuze ko iby’impinduka zivugwa na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse batarabimenyeshwa.

Mu mwaka n’ukwezi kumwe ku buyobozi, Brig Gen Deo Rusanganwa yahesheje APR FC kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa mu Rwanda birimo Igikombe cya Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari.

Kuri ubu asize iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota ane na Police FC ya mbere inayirusha umukino umwe.

2025-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Ubwanditsi 14 Oct 2020
U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 May 2024
U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022.

U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022.

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani
Mu Mahanga

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018
Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu
IMIKINO

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba
POLITIKI

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Ubwanditsi 09 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru