• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel

Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel

Ubwanditsi 11 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya APR FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza, ni mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro aho uyu mukino ubanza uri bukinirwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports iribwakire uyu mukino yaraye isoje imyitozo yayo ya nyuma ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo kizwi nka Nzove Complex Center, ku makuru ava mu ikipe ya Rayon Sports yo avuga ko Mitima Isaac na Bukuru Christophe aribo bafite ibibazo by’imvune.

Uyu mukino wishiraniro ugiye guhuza aya makipe akomeye hano mu Rwanda, amakuru ava mu ikipe y’ingabo z’Igihugu ya APR FC aravuga ko ibura abakinnyi batatu b’inkingi zayo za mwamba, mu bakinnyi baburamo hari Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco ndetse na Mugisha Bonheur.

Uyu mukino ukomezwa ni uko ikipe aya makipe yombi ashaka gutwara igikombe cy’Amahoro kugirango izacyegukana izabashe guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ni irushanwa rizwi nka CAF Confederations Cup.

Uyu mukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uratangira ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, kwinjira biteganyijwe ko aha make ari ibihumbi bitanu (5 000), ahatwikiriye akaba 10 000 Frw, VIP ni 20 000 Frw naho muri VVIP harishyurwa ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw).

Biteganyijwe ko abari bube bari kuri Sitade ya Kigali, barasusurutswa na DJ Sonia usanzwe acuranga ahantu hatandukanye.

Usibye uyu mukino ubanza wa 1/2 ugiye gukinwa, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, Ikipe ya AS Kigali iherereye i Muhanga mu mwiherero izakira ikipe ya Police FC, uyu mukino nawo uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino ubanza ugiye gukinwa mugihe hategerejwe uwo kwishyura uzakinwa mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2021, ikipe izakomeza muri iki cyiciro ikazahita igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022.

2022-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Ubwanditsi 21 Mar 2022
Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye
Mu Rwanda

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru