• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Ubwanditsi 24 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zakomye mu nkokora ibitero bibiri byari bigiye kugabwa n’umutwe wa FDLR, ushinjwa ibyaha bitandukanye byibasira abasivili mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi bitero byombi byagabwe ku birindiro bya FARDC i Rugari muri Rutshuru, ku wa Mbere. Imbunda ziremereye zumvikanye muri aka gace bituma n’abaturage bava mu byabo, abenshi bakomereka bahunga imirwano kuko yabaye batangiye kujya mu mirimo ya mu gitondo.

Ikinyamakuru Actualité kivuga ko abaturage benshi bahunze berekeza mu duce twa Rumangabo na Kibumba, kuri Kiliziya aho bizeye umutekano.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru ziri mu gikorwa cyo guhiga imitwe yitwaje intwaro cyiswe Sokola 2, Major Njike Kaiko Guillaume, yemeje ko agahenge kagarutse mu biturage byagabwemo ibitero.

Ati “Izi nyeshyamba zari zigamije gutera ubwoba mu baturage kuko baduteye mu masaha abantu baba bageze mu mirimo yabo ariko FARDC yabyitwayemo kinyamwuga. Icya mbere twakoze ni ukugerageza uburyo ingaruka z’imirwano zaba nkeya ku baturage mu buryo bushoboka.”

“Igitero cya mbere twagisubije inyuma ku birindiro bya Rwaza ukiva i Goma werekeza Rutshuru. Bongeye kudutera i Kakomero naho tubasubiza inyuma turanabakurikirana. Ubu agahenge kabonetse mu baturage.”

Abaturage muri aka gace babaye mu bwoba bukomeye kubera imitwe yitwaje intwaro ikunze kubagabaho ibitero. Umutwe wa FDLR ubarizwamo benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye muri RDC mu myaka 25 ishize.

2019-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ubwanditsi 30 Sep 2019
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025
Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ubwanditsi 12 Feb 2024
RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga

RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga

Ubwanditsi 06 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha
Mu Mahanga

Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Ubwanditsi 29 Apr 2016
David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho
INKURU NYAMUKURU

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru