• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Ubwanditsi 31 Aug 2016 Mu Mahanga

Nyuma y’amakuru y’ubuhezanguni amaze iminsi atangazwa , ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze, barimo gukora ubukangurambaga bugenewe abayoboke b’iryo dini bubakangurira kwirinda ingengabitekerezo z’ubuhezanguni , ubutagondwa n’iterabwoba.

Ubukangurambaga bwa vuba ni ubwabaye kuri 29 Kanama, bwahuje abayobozi b’imisigiti 75 yo mu Ntara y’Amajyepfo n’ababungirije, bukaba bwarayobowe n’Umuyobozi w’iyo Ntara, Alphonse , umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Habimana.

Mu ijambo yagejeje kuri ba Imam(abayobozi b’imisigiti), guverineri yavuze ko ahamaze kugaragara ubutagondwa ari hake ariko hagomba kubera isomo abandi ngo bitabire ubufatanye mu kubirwanya.

Munyentwari yagize ati:”Buri Imam akwiye kumenya abayoboke be , aho baba, abo babana ndetse n’imibereho yabo.Igihe cyose mugize amakenga ku muyoboke wanyu, mwihutire kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.”

ACP Rutaganira yavuze birambuye ku butangondwa , avuga ko buri gihe abakora iterabwoba bifashisha ikoranabuhanga ngo boreke imbaga y’inzirakarengane harimo no gucengeza amatwara y’ubutagondwa.

Aha yagize ati:” Uburyo bwiza bwo kubirwanya ni ukwifashisha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga kugirango dushyire ibintu mu buryo kandi twongera amajwi y’abashaka ikiza.”

Yakomeje agira ati:”Guhagarika Jenoside no kongera kubaka igihugu kugeza aho kigeze ubu byatanzweho ikiguzi kinini ku buryo tutakwihanganira utu dutsiko dushaka kudusubiza mu icuraburindi,…ni ngombwa ko dukomezaa kuba maso tugahangana n’iki kibazo biciye mu bukangurambaga, kuko bishobora kuba ikibazo ku mutekano.”

Muri iyo nama, Mufti Habimana yatanze ubutumwa nk’ubwo abamubanjirije batanze aho yagize ati:”Abakunda amahoro bose bazi ko Isilamu ibuza ibihungabanya umutekano n’ibikorwa byose bikomoka ku butagondwa bidafite aho bihuriye n’ibyo idini ryacu yemera.”

Nyuma y’iyi nama, abayobozi muri Isilamu biyemeje gushyiraho ihuriro ,aho buri gihe bazajya baganiriramo na Polisi bahanahana amakuru y’aho bakeka umuntu ufite aho ahuriye n’ibikorwa by’ubutagondwa.

Kuri uriya munsi kandi, ubukangurambaga nka buriya bwabereye mu turere twa Bugesera, Rwamagana , Musanze na Kicukiro , aho abapolisi bahuye n’amatsinda y’Abayisilamu atandukanye ,urubyiruko n’abayobozi maze baganira ku mutekano n’aho uhuriye n’idini yabo.

By’umwihariko, mu karere ka Kicukiro, umuyobozi wako, Dr Jeanne Nyirahabimana n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Gerard Habiyambere batanze ubutumwa ku isano iri hagati y’idini , umutekano n’iterambere.

Babagiriye inama yo kuba indashyikirwa mu kurwanya ubutagondwa n’ubuhezanguni ari na byo bibyara iterabwoba.

-3908.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Eugene Muzuka na Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

2016-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda  ari  i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Ubwanditsi 17 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro
ITOHOZA

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi
IKORANABUHANGA

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ibizamini  ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima
ITOHOZA

Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Ubwanditsi 09 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru