• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Ubwanditsi 04 Apr 2016 Mu Mahanga

Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze abagabo batatu bakekwaho guca no kwiba insinga z’amashanyarazi zica mu butaka zajyanaga umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye ruri mu murenge wa Ngoma.

Mu ijoro ryo ku italiki ya mbere Mata, abitwa Nzamurambaho Felicien na Sibomana Vedaste bacukuye izi nsinga zijyana umuriro mu ruganda ziwuvana ku muyoboro munini.

Polisi ivuga ko aba bombi bafashwe n’irondo rya mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo cyo ku italiki 2 Mata, ubwo bashakaga kwambukira mu murenge wa Kibirizi wo mu karere ka Gisagara; naho uwa gatatu witwa Ndikuryayo Salomon yafashwe nyuma iperereza rimaze kwerekana ko hari aho ahuriye na buriya bujura.

Uyu akaba akekwa kuba ari mu bantu bagura bakanagurisha insinga ziba zibwe n’aba bajura mu turere twa Gisagara na Huye.

Bivugwa ko aba bajura bafashwe n’irondo ryo muri Kibirizi igihe abarigize batahaga maze bagahura na Nzamurambaho na Sibomana bafite insinga , bagahita babafata mbere yo guhamagara Polisi, bakaba barasanganywe metero 27 z’insinga.

Polisi kandi iracyashakisha uwitwa Nikuryayo nawe uvugwaho ubujura bw’insinga.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yamaganye ibi bikorwa byangiza ibikorwa remezo aho yavuze ko amarondo naba CPCs bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa.

ACP Badege yagize ati:”Ibi bikorwa bibamo abangiza bakaniba insinga n’ibindi bikoresho hakabamo n’abagura bakanacuruza ibyibwe, ibikorwa byo guta muri yombi abantu nk’aba byaratangiye.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusenya no kwangiza ibyubatswe n’undi muntu.

Aha yagize ati:” Umuntu wese uzasenya cyangwa akangiza mu buryo ubwo ari bwo bwose, igice cyangwa ibice byose by’inyubako, ibiraro, imihanda y’ubwoko bwose cyangwa ikindi kintu cyose gifasha mu itumanaho n’igikorwaremezo cy’amashanyarazi ndetse n’inyubako iyo ari yo yose itari iye, azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’inshuro ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’ibyangijwe.”

Yavuze ko ibikorwaremezo ari ibyo korohereza abaturage mu kuzamura imibereho yabo, bikaba rero bikwiye kurindwa na buri wese.
Yavuze ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa by’intangarugero kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi byatuma hari n’abatakaza ubuzima bwabo kuko bafatwa n’umuriro igihe bagerageza kuziba.

Maniraguha Jean Pierre, umuyobozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi(EUCL) mu ishami rya Huye yavuze ko ubu bujura bumaze gutwara Leta amafaranga angana ma miliyoni 139 mu mwaka ushize wonyine.

Yagize ati:”Iki ni igihombo kuri buri wese mu gihugu kugeza k’ukoresha umuriro wa nyuma kuko aya mafaranga yakagiye ku kindi gikorwaremezo none agenda mu gusana ibyangijwe.”

RNP

2016-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Ubwanditsi 03 May 2021
Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Mar 2020
Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2022
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagambo atangaje ya Twagiramungu  ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘
Mu Rwanda

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Ubwanditsi 13 Aug 2017
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Ubwanditsi 03 Feb 2022
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025
Amakuru

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru