• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Ubwanditsi 17 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Inkuru y’urupfu rw’umunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa igishyirwa ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, hari abifashe mapfubyi, cyane cyane Kayumba Nyamwasa n’ibyihebe bigenzi bye byo muri RNC, dore ko uwo musaza yari umuterankunga ukomeye w’uwo mutwe w’iterabwoba.

Umuco nyarwanda ntutwemerera kogera uburimiro ku wapfuye, ariko ntunatubuza kuvuga aho yatannye akagira nabi, kugirango bitwibutse ko ubu buzima ari intizanyo dukwiye gutirurira Imana yabuduhaye butuzuye ibizinga.

Ubuhamya bw’abamenye Rujugiro Tribert cyane cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buvuga ko yagiriye neza benshi mu Banyarwanda bari impunzi. Yewe ndetse ngo yaba yaranagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora Igihugu. Ni byiza, kandi nawe yarikoreraga.

Ikibabaje kandi gikunze kugaragara kuri kamere muntu, ni uko intangiriro ishobora kuba nziza, ariko ugasoza nabi. Burya kandi, urubanza rw’ubuzima ntirureba intangiriro, ahubwo rureba iherezo.

Uku ni nako byagenze kuri Rujugiro no kuri benshi mu bo babanaga muri RNC, nka Kayumba Nyamwasa, n’abandi batangiye babohora Abanyarwanda ariko bagasoza babagambanira!

Rujugiro Tribert yari umwe mu banyemari batera inkunga uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC, haba mu kuwushakira abarwanyi, haba no mu kuwugurira ibikoresho.

Ibi bisobanuye ko Rujugiro ari umwe mu bo amateka azahora aryoza ubuzima bw’ urubyiruko RNC yohereje gupfira mu mashyamba ya Kongo, ubwo icyiswe P5 cyiyahuraga ngo kirashaka gutera U Rwanda.

Rujugiro ni umwe kandi mu bazabazwa urupfu rw’ inzirakarengane 17 zahitanywe na grenades RNC yateye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, abasaga 400 bagakomereka.

Ibikorwa bya Rujugiro bijyanye no gushyigikira RNC ndetse no gutoteza Abanyarwanda batayibonamo, byakunze kugaraga cyane cyane mu bihugu byo mu majyepfo y’Afrika, ndetse no muri Uganda, aho yabifashwagamo n’ibikomerezwa mu butegetsi, nka Abel Kandiho wahoze ashinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda, Minisitiri Philemon Mateke n’abandi. Apfuye icyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda bicumbagira, kuko ubutegetsi bwasanze wifatanya n’umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe

Impfubyi ya Rujugiro kurusha izindi ariko, ni umunywarumogi David Himbara yari atunze kuri buri kantu, kuva ku isogisi kugeza ku mwenda w’imbere. Uretse ko Rujugiro yari umucunguzi w’ ibigarasha byahoraga ku muryango iwe bisabiriza, by’unwihariko Himbara yari yaramwifatiye ngo ni umujyanama we mu bucuruzi, nyamara ntibibuze uyu musaza guhora mu manza, cyane cyane z’imisoro na magendu mu bihugu byinshi.

Abazi gutebya bakimara kumenya urupfu rwa Rujugiro, banditse ku mbuga nkoranyambaga bati:” Kwiyegereza Himbara ni ukwikururira umwaku, n’ikimenyimenyi yagiye muri Suwede gushinjura umujenosideri Théodore Rukeratabaro, birangira akatiwe gufungwa burundu, none dore na muzehe Rujugiro wari inkoramutima ye arigendeye”.

Rujugiro Tribert yahunze u Rwanda ku mpamvu zirimo iz’ubuhemu mu bucurizi. Byanamuviriyemo gufatirwa no gutezwa cyamunara kw’inzu ye ya UTC, kubera igihe kinini atishyura imisororo.

Aho kwemera ko amategeko yakubahirizwa, ibibazo by’ubucuruzi bwa Rujugiro yabihinduye ibya politiki, ndetse yumvikana kenshi ku maradiyo nka BBC atega Leta y’uRwanda iminsi, ngo igiye kuvaho, maze abazayihirika bumusubize imitungo ye.

Nubwo ariko yahoraga yigamba ko ngo amenyereye guhirika za leta zimubangamiye, Rujugiro Tribert Ayabatwa apfuye icyizere cyo gukuraho “ubutegetsi bwa Kagame” cyarayoyotse, kuko Kayumba Nyamwasa na RNC ye babimwizezaga basigaye babunza umutwe nk’uruyuzi.

Icyo kiguri cy’ibyihebe gisanzwe cyarashegeshwe no kutagira umurongo uhamye n’amacakubiri ashingiye ku nda nini, byiyongereyemo urupfu rw’umuterankunga mukuru, ubanza bibaye nk’ibinyoro byiyongereye mu bibembe.

Amakuru ya BBC avuga ko Rujugiro Tribert Ayabatwa yaguye i Dubai ari naho ngo yari asigaye atuye, ariko ntihavugwa icyamuhitanye.

Apfuye bivugwa ko yari afite imyaka nka 84 kuko iyo yagenekerezaga yavugaha ko yavutse nko muw’1940. Asize abana 4, uwo bashakanye we akaba yaritabye Imana muri Nzeri umwaka ushize.

2024-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Aug 2022
Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Ubwanditsi 25 Jun 2022
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Ubwanditsi 25 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.
INKURU NYAMUKURU

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Ubwanditsi 23 Apr 2019
‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka
IKORANABUHANGA

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Mu Mahanga

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Ubwanditsi 25 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru