• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ubwanditsi 29 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aravuga ko imirwano ikomeye yubuye hagati y’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, n’umutwe wa M23.  Ayo makuru dukesha imiryango idafite aho ibogamiye arahamya ko abarwanyi b’uwo mutwe bamaze kwambura ingabo za Leta ya Kongo ibirindiro byinshi, bikaba byanatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Mu rwego rwo gusobanura impamvu FARDC irimo gukubitwa incuro, umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Sylvain EKENGE, arabeshya abaturage b’igihugu cye ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ko umutwe wa M23 urimo gufashwa n’u Rwanda, ndetse akanavuga amazina ngo y’abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ngo bafatiwe ku rugamba. Nta ntwaro, nta mpuzankano (uniform), cyangwa amakarita y’abo yita abasirikari ba RDF Gen. Ekenge yerekanye, cyangwa ngo humvikane amajwi ubwabo bivugira ko koko ari abasirikari b’u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Francis HABITEGEKO w’ Intara y’ Uburengerazuba mu Rwanda, hasobanuwe ko bitangaje kandi bibabaje gukwiza amakuru y’ibinyoma biharabika u Rwanda, kuko nta nyungu na nto rufite mu kohereza abasirikari barwo mu ntambara ireba Abanyekongo ubwabo.

Iryo tangazo rivuga kandi ko RDF itigeze igira abasirikari bitwa amazina avugwa na Gen. Ekenge, rikagaragaza ko atari n’ ubwa mbere aya mazina avugwa, kuko yari yarigeze kugarukwaho tariki 25 Gashyantare 2022, mu nama yahurije i Kigali intumwa z’u Rwanda n’iza Kongo. Ibi bisobanuye neza ko abo bantu batafashwe tariki ya 28 Werurwe 2022 nk’uko Gen. EKENGE abibeshya, ahubwo hashize ukwezi gusaga batangiye kuvugwa.

Kuba Leta ya Kongo igaragaza abarwanyi imaranye ukwezi kurenga, yarangiza ikabeshya ko yabafatiye mu mirwano yo kuwa mbere tariki 28 Werurwe, biragaragaza ikinyoma kivanze n’ubuswa, kigamije gusa guhuma amaso abantu, no guharabika u Rwanda n’ Ingabo zarwo.

Ikindi kigaragaza ikinyoma kigambiriwe nk’uko itangazo rya Guverineri Habitegeko rikomeza rivivuga, ni uko Leta ya Kongo yihutiye gushinja u Rwanda, aho kureka ngo itsinda u Rwanda na Kongo bihuriyeho, rishinzwe kugenzura umutekano hagati y’ibihugu byombi, ribanze rigenzure ayo makuru, nibiba ngombwa n’abo bavuga bafatiye ku rugamba bisobanure, nk’uko bisanzwe bigenda, kandi binateganyijwe mu nshingano z’iryo tsinda.

Ubwo abarwanyi b’Umutwe wa M23 batsindwaga urugamba mu mwaka wa 2013, ababarirwa muri 682 bahungiye mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda. Nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya, abahungiye mu Rwanda bajyanywe i Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburengerazuba, kure cyane y’umupaka uRwanda na Kongo, bamburwa intwaro ndetse bashyirwa mu nkambi bagenzurirwamo.

Itangazo rya Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba risoza rivuga ko kuba rero Leta ya Kongo itarubahirije ibikubiye mu masezerano anyuranye hagati yayo na M23, birimo kwinjiza abo barwanyi mu ngabo za Kongo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe mu gihugu cyabo, bidakwiye kubazwa uRwanda.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, umutwe wa M23 nawo wari umaze gusohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Leta ya Kongo, M23 ikavuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri aka karere gifasha uwo mutwe.

Iryo tangazo riratanga ibimenyetso ko abavugwa ko bafashwe  ntaho bahuriye n’igisirikari cy’u Rwanda, ko ahubwo ari Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Abo ni Habyarimana Jean Pierre ukomoka i Masisi ari naho yari atuye, akaba yarahashakiye umugore ukomoka mu Ntara ya Kasayi. Hari kandi Twajeneza John bita”Twaje”, wikoreraga umwuga wo kogosha ahitwa Kiwanja muri Masisi. Bombi kuva mu kwezi gushize nibwo ngo FARDC yatangiye kubagaraguza agati, ibeshya ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku rugamba.

Kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Icyakora hari abatarashimishijwe n’iyo nzira y’Ubwumvikane ibihugu byombi byari byafashe, abenshi akaba ari ba rusahuriramunduru, bungukira mu bushyamirane. Abo rero nibo babeshyera u Rwanda ko rutera inkunga imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Kongo, aho gufasha icyo gihugu gushakira umuti urambye ibibazo biri hagati y’Abanyekongo ubwabo.

2022-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 30 Nov 2016
” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Ubwanditsi 12 Aug 2024
Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Ubwanditsi 15 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yashyikirije FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RDF yashyikirije FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Feb 2018
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko
Amakuru

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022
Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru