• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Iki gikorwa  kiri mubindi  bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda batandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu Rwanda abandi baracyategereje imyanzuro y’inkiko.

Ku wa 4 Mutarama uyu mwaka, nibwo ahagana saa mbiri z’ijoro, abantu batanu bo mu rwego rw’ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), bashimuse  Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda.

Cyemayire yatwawe abana be babiri Patrick Cyemayire na Partine Cyemayire bareba ubwo bari iwabo mu rugo. Yajyanywe mu modoka ya Toyota Hilux y’imiryango ibiri, yerekezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara.  Mbere gato yuko Cyemayire ashimutwa  uwita Maj. Fred Mushambo ukora muri CMI muri ako gace, yari yagaragaye mu rugo rwa Cyemayire . Gusa ngo icyo gihe ntiyahamusanze.

Kuri ubu  Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi  25 ashimutiwe i Mbarara aho kumunsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018, aribwo yagejejwe ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, akaba yari umucuruzi i Mabarara aho yaje gushimutwa  agafungirwa mu kigo cya gisilikare  cya Makenke, bakamuraza mu cyumba kirimo amazi, kuri sima, afunze igitambaro mu maso nyuma akaza kujyanwa Kampala.

Mu kiganiro Emmanuel Cyemayire amaze guha itangazamakuru mu kigo cya Polisi ku Kacyiru, yavuze ko yakuwe  mu rugo n’abasilikare ijya gufungirwa i Makenke, aho yakuwe afunzwe igitambaro mu maso  bamujyana i Kampala mu kigo cya gisilikare gifungirwamo abanyabyaha kabuhariwe kiyoborwa n’umukuru wa CMI,Général Abel Kandiho [Umuyobozi wa CMI ]  aho yamaze iminsi umunani  afungiwe mu mwobo urimo amazi [ go down ] aziritse amaguru kandi akubitwa buri munsi.

Iminsi 25 nk’ inzira y’umusaraba, Cyemayire ashinyagurirwa mu kasho muri Uganda 

Uyu mugabo w’imyaka 44 ufite umugore n’abana 4 yagize ati : “nagiye kubona mbona nimero ntazi impamagaye nyitabye numva n’ijwi ry’umuhungu wanjye w’imfura  uri mu kigero cy’imyaka 20 , nuko najye mpamagaye iy’umuhungu wanjye nsanga idacamo ,mpita mpamagara nyirinzu nakodesha ko yamundebera tukawuga”. ngo yaje gusanga abamuhamagara bagiye hanyuma baza kugaruka baramufata. Abo bamufashe barimo Maj. Mushambo n’abandi bahise bamupfuka ikoti bamujyana mu kigo cya gisirikare.

Avuga ko bamufungiye mu kigo cya Makenke, bamuraza mu cyumba kirimo amazi ,aho yaryamaga mu mazi hasi  ku makaro aho yamaze iminsi 8, abazwa apfutse n’igitambaro ku maso , akomeza avuga ko bamusohoye nka saa yine z’igitondo ku wundi munsi ngo ajye gukora inyandiko mvugo.

Cyemayire avuga ko mubyo yabazwaga , yahatwaga ibibazo  niba hari aho aziranye n’abajenerale  bo mu Rwanda nawe akabasubiza ko usibye abagenerale nta n’umuvandimwe afite mu gisirikare cy’u Rwanda , banamubaza niba azi umupasiteri witwa Deo Nyirigira ndetse niba hari n’icyo bapfa; asubiza ko amuzi ariko ko nta kibazo bafitanyeko kandi asengera murusengero rwe atangamo icyacumi ” AGAPE CHURCH MBARARA”.

Uyu mugabo avuga ko ibibazo yagize kimwe n’ibyo abandi banyarwanda bahura na byo muri  Mbarara bituruka kuri  Pasiteri Nyirigira Deo ukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa ubu wagize  Itorero Agape church igikoresho cya RNC no guhohotera abanyarwanda batavuga rumwe nabo  kandi ngo iryo tsinda  rikorera muri iryo torero rigizwe n’abantu 5 biganjemo abahoze mu gisilikare cy’u Rwanda bahunze igihugu. Muri 1998 uyu Deo Nyirigira ngo niho yagiye muri Uganda, ajya gushinga itorero rizarwanya u Rwanda.

Agape ifite abayoboke bagera kuri 300 biyita Abisirayeli bari muri Egiputa bategereje ko mu gihe kitarambiranye bazataha, abo ngo nibo bakora ibishoboka mu gufatisha umunyarwanda  wese uri muri Uganda bakeka ko adafite ibitekerezo birwanya Leta y’u Rwanda.

Cyemayire yari asanzwe akorera i Mbarara aho afite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics. Yahatangiriye ubucuruzi bwe  mu 2013, hamwe n’umufasha  we Yvonne Mukakalisa kuri ubu uri mu Rwanda.

Cyemayire  avuga ko yari amaze imyaka 2 atangiye gusengera mu  Itorero Agape church atigeze amenya imigambi yabo bayobozi b’itorero  ko bafite umugambi wo kurwanya leta y’u Rwanda  ariko ko yagiye yumva abandi kuruhande bavuga  uyu mugambi mu bisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akemeza ko kandi  iri tsinda rigizwe n’abapasitori  batanu bakomeye muri  Agape Church,biyemeje kurwanya abo bita “Abahekera ba Kagame”

Yavuze ko mu minsi ishije  Pastor Deo Nyirigira yafungishije mugenzi we wari umwungirije Dr Sam Ruvuma kubyaha yari akurikiranyweho nyuma akaza gufungurwa  kubera ko  afite bene wabo bari mu gisirikare cya Uganda bakomeye,  Cyemayire yavuze ko Nyirigira  ubwe imbere y’abakirisitu yagize ati”Nimuhumure ntacyo muzaba murarinzwe “ ibi yabibabwiraga abereka ko ibyo bakora bashyigikiwe, kandi ngo iyo yigishaga avuga cyane ko bazataha mu Rwanda kunabi cyangwa kuneza.

Cyemayire avuga ko iri tsinda  ariryo ritanga amakuru ku nzego z’Ubutasi [ CMI ] n’uwo bakeka ko ari intasi y’u Rwanda ugiyeyo bwa mbere ngo bamufata nk’uwoherejwe na leta y’u Rwanda .

Cyemayire yavuze ko yari afite ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20  y’amashiringi n’ibikoresho byo munzu byose akaba yabisizeyo, imyenda bamushimutanye yambaye kugeza na nubu yiyo yari acyambaye kuko atigeze abona iyo guhindura, avuga ko amaso ye atareba neza  kuko nawe atarazi aho ari  cyane ko n’abo yari kumwe nabo bose babaga baziritse ibitambaro  mu maso .

Cyemayire yakomeje agira ati “intandaro y’ibi byose byakomotse ku gikorwa cyo kwamamaza umukuru w’igihugu w’u Rwanda mu matora aherutse kuko bitashimishije Nyirigira agatangira kuvuga mu itorero ko bafitemo intasi z’u Rwanda ko kandi bitarenze ukwezi bizasobanuka.”

Avuga kandi ko guhera ubwo aribwo hatangiye guhohoterwa ku banyarwanda aho kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwoba ku buzima bwabo n’imitugo yabo  kandi ko bafite impungenge ko isaha n’isaha bashimutwa bagakorerwa nk’ibyo abandi bakorerwa.

Cyemayire arakangurira abanyarwanda bari mu itorero AGAPE CHURCH  MBARARA kuba maso kuvamo bakayoboka ayandi matorero ko icyo Deo Nyirigira ashaka ari  ukubayobya  ashyira mu kaga abayoboke be  cyane  ko umunyarwanda uje muri Uganda avuga nabi U Rwanda yakirwa neza cyane muri AGAPE CHURCH akinjizwa mu bakirisitu  biyise ab’isirayeri bari muri egiputa biteguye kugaruka mu isirayeri aricyo igihugu cy’u Rwanda.

Asoza avuga ko abaturage b’abagande nta kibazo bagirana n’abanyarwanda ahubwo ikibazo kiri mu nzego nkuru za gisirikare z’igihugu cya Uganda ,agasaba inzego z’igihugu cy’u Rwanda kumukurikiranira imitungo  ye yasigaye muri Uganda.

 

 

2018-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Ubwanditsi 22 Dec 2018
David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Ubwanditsi 19 Nov 2020
Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Ubwanditsi 15 Oct 2020
UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

Ubwanditsi 15 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Oswald Rukashaza
    July 16, 20183:34 pm -

    Cyemayire yageze muri Uganda ate? Aha niho ruzingiye! Kuki yumva abandi aribo babi we ntiyibaze niba igihugu nka Uganda kidashishoza ngo kimenye icyo buri wese ugituyemo akora? Utazi ubwenge ashima ubwe.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol
IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda
IKORANABUHANGA

Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru