• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Iki gikorwa  kiri mubindi  bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda batandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu Rwanda abandi baracyategereje imyanzuro y’inkiko.

Ku wa 4 Mutarama uyu mwaka, nibwo ahagana saa mbiri z’ijoro, abantu batanu bo mu rwego rw’ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), bashimuse  Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda.

Cyemayire yatwawe abana be babiri Patrick Cyemayire na Partine Cyemayire bareba ubwo bari iwabo mu rugo. Yajyanywe mu modoka ya Toyota Hilux y’imiryango ibiri, yerekezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara.  Mbere gato yuko Cyemayire ashimutwa  uwita Maj. Fred Mushambo ukora muri CMI muri ako gace, yari yagaragaye mu rugo rwa Cyemayire . Gusa ngo icyo gihe ntiyahamusanze.

Kuri ubu  Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi  25 ashimutiwe i Mbarara aho kumunsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018, aribwo yagejejwe ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, akaba yari umucuruzi i Mabarara aho yaje gushimutwa  agafungirwa mu kigo cya gisilikare  cya Makenke, bakamuraza mu cyumba kirimo amazi, kuri sima, afunze igitambaro mu maso nyuma akaza kujyanwa Kampala.

Mu kiganiro Emmanuel Cyemayire amaze guha itangazamakuru mu kigo cya Polisi ku Kacyiru, yavuze ko yakuwe  mu rugo n’abasilikare ijya gufungirwa i Makenke, aho yakuwe afunzwe igitambaro mu maso  bamujyana i Kampala mu kigo cya gisilikare gifungirwamo abanyabyaha kabuhariwe kiyoborwa n’umukuru wa CMI,Général Abel Kandiho [Umuyobozi wa CMI ]  aho yamaze iminsi umunani  afungiwe mu mwobo urimo amazi [ go down ] aziritse amaguru kandi akubitwa buri munsi.

Iminsi 25 nk’ inzira y’umusaraba, Cyemayire ashinyagurirwa mu kasho muri Uganda 

Uyu mugabo w’imyaka 44 ufite umugore n’abana 4 yagize ati : “nagiye kubona mbona nimero ntazi impamagaye nyitabye numva n’ijwi ry’umuhungu wanjye w’imfura  uri mu kigero cy’imyaka 20 , nuko najye mpamagaye iy’umuhungu wanjye nsanga idacamo ,mpita mpamagara nyirinzu nakodesha ko yamundebera tukawuga”. ngo yaje gusanga abamuhamagara bagiye hanyuma baza kugaruka baramufata. Abo bamufashe barimo Maj. Mushambo n’abandi bahise bamupfuka ikoti bamujyana mu kigo cya gisirikare.

Avuga ko bamufungiye mu kigo cya Makenke, bamuraza mu cyumba kirimo amazi ,aho yaryamaga mu mazi hasi  ku makaro aho yamaze iminsi 8, abazwa apfutse n’igitambaro ku maso , akomeza avuga ko bamusohoye nka saa yine z’igitondo ku wundi munsi ngo ajye gukora inyandiko mvugo.

Cyemayire avuga ko mubyo yabazwaga , yahatwaga ibibazo  niba hari aho aziranye n’abajenerale  bo mu Rwanda nawe akabasubiza ko usibye abagenerale nta n’umuvandimwe afite mu gisirikare cy’u Rwanda , banamubaza niba azi umupasiteri witwa Deo Nyirigira ndetse niba hari n’icyo bapfa; asubiza ko amuzi ariko ko nta kibazo bafitanyeko kandi asengera murusengero rwe atangamo icyacumi ” AGAPE CHURCH MBARARA”.

Uyu mugabo avuga ko ibibazo yagize kimwe n’ibyo abandi banyarwanda bahura na byo muri  Mbarara bituruka kuri  Pasiteri Nyirigira Deo ukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa ubu wagize  Itorero Agape church igikoresho cya RNC no guhohotera abanyarwanda batavuga rumwe nabo  kandi ngo iryo tsinda  rikorera muri iryo torero rigizwe n’abantu 5 biganjemo abahoze mu gisilikare cy’u Rwanda bahunze igihugu. Muri 1998 uyu Deo Nyirigira ngo niho yagiye muri Uganda, ajya gushinga itorero rizarwanya u Rwanda.

Agape ifite abayoboke bagera kuri 300 biyita Abisirayeli bari muri Egiputa bategereje ko mu gihe kitarambiranye bazataha, abo ngo nibo bakora ibishoboka mu gufatisha umunyarwanda  wese uri muri Uganda bakeka ko adafite ibitekerezo birwanya Leta y’u Rwanda.

Cyemayire yari asanzwe akorera i Mbarara aho afite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics. Yahatangiriye ubucuruzi bwe  mu 2013, hamwe n’umufasha  we Yvonne Mukakalisa kuri ubu uri mu Rwanda.

Cyemayire  avuga ko yari amaze imyaka 2 atangiye gusengera mu  Itorero Agape church atigeze amenya imigambi yabo bayobozi b’itorero  ko bafite umugambi wo kurwanya leta y’u Rwanda  ariko ko yagiye yumva abandi kuruhande bavuga  uyu mugambi mu bisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akemeza ko kandi  iri tsinda rigizwe n’abapasitori  batanu bakomeye muri  Agape Church,biyemeje kurwanya abo bita “Abahekera ba Kagame”

Yavuze ko mu minsi ishije  Pastor Deo Nyirigira yafungishije mugenzi we wari umwungirije Dr Sam Ruvuma kubyaha yari akurikiranyweho nyuma akaza gufungurwa  kubera ko  afite bene wabo bari mu gisirikare cya Uganda bakomeye,  Cyemayire yavuze ko Nyirigira  ubwe imbere y’abakirisitu yagize ati”Nimuhumure ntacyo muzaba murarinzwe “ ibi yabibabwiraga abereka ko ibyo bakora bashyigikiwe, kandi ngo iyo yigishaga avuga cyane ko bazataha mu Rwanda kunabi cyangwa kuneza.

Cyemayire avuga ko iri tsinda  ariryo ritanga amakuru ku nzego z’Ubutasi [ CMI ] n’uwo bakeka ko ari intasi y’u Rwanda ugiyeyo bwa mbere ngo bamufata nk’uwoherejwe na leta y’u Rwanda .

Cyemayire yavuze ko yari afite ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20  y’amashiringi n’ibikoresho byo munzu byose akaba yabisizeyo, imyenda bamushimutanye yambaye kugeza na nubu yiyo yari acyambaye kuko atigeze abona iyo guhindura, avuga ko amaso ye atareba neza  kuko nawe atarazi aho ari  cyane ko n’abo yari kumwe nabo bose babaga baziritse ibitambaro  mu maso .

Cyemayire yakomeje agira ati “intandaro y’ibi byose byakomotse ku gikorwa cyo kwamamaza umukuru w’igihugu w’u Rwanda mu matora aherutse kuko bitashimishije Nyirigira agatangira kuvuga mu itorero ko bafitemo intasi z’u Rwanda ko kandi bitarenze ukwezi bizasobanuka.”

Avuga kandi ko guhera ubwo aribwo hatangiye guhohoterwa ku banyarwanda aho kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwoba ku buzima bwabo n’imitugo yabo  kandi ko bafite impungenge ko isaha n’isaha bashimutwa bagakorerwa nk’ibyo abandi bakorerwa.

Cyemayire arakangurira abanyarwanda bari mu itorero AGAPE CHURCH  MBARARA kuba maso kuvamo bakayoboka ayandi matorero ko icyo Deo Nyirigira ashaka ari  ukubayobya  ashyira mu kaga abayoboke be  cyane  ko umunyarwanda uje muri Uganda avuga nabi U Rwanda yakirwa neza cyane muri AGAPE CHURCH akinjizwa mu bakirisitu  biyise ab’isirayeri bari muri egiputa biteguye kugaruka mu isirayeri aricyo igihugu cy’u Rwanda.

Asoza avuga ko abaturage b’abagande nta kibazo bagirana n’abanyarwanda ahubwo ikibazo kiri mu nzego nkuru za gisirikare z’igihugu cya Uganda ,agasaba inzego z’igihugu cy’u Rwanda kumukurikiranira imitungo  ye yasigaye muri Uganda.

 

 

2018-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024
Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ubwanditsi 30 Sep 2022
Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Ubwanditsi 09 Feb 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Oswald Rukashaza
    July 16, 20183:34 pm -

    Cyemayire yageze muri Uganda ate? Aha niho ruzingiye! Kuki yumva abandi aribo babi we ntiyibaze niba igihugu nka Uganda kidashishoza ngo kimenye icyo buri wese ugituyemo akora? Utazi ubwenge ashima ubwe.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD
Mu Rwanda

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Ubwanditsi 12 Jun 2017
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.
Amakuru

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Ubwanditsi 01 May 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ubwanditsi 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru